RDC yisubiyeho ku masezerano yayo n’u Rwanda yerekeranye n’ubukungu
Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze gusinya ku munota wa nyuma amasezerano ihuriyeho n’u Rwanda yerekeranye no guteza imbere ubukungu mu karere yagombaga gusinyirwa i Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Hagati muri iki cyumweru ni bwo ibihugu byombi byagombaga gusinyana amasezerano akubiyemo ibijyanye n’uruza rw’amabuye y’agaciro, gusangizanya ubunararibonye mu gucunga za parike z’ibihugu, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi.
Ku wa gatatu muri iki cyumweru turimo, ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuriye i Washington mu biganiro.
Amasezerano ajyanye n’ubukungu akubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa i Washington DC tariki ya 27/06/2025.
Abo ku ruhande rw’u Rwanda babwiye ibiro ntara makuru by’Abongereza ko nubwo inyandiko y’ariya masezerano yamaze gutunganywa, byarangiye nta kigezweho kuko RDC yanze gusinya.
Bagize bati: “Amatsinda yaganiraga yari yamaze kurangiza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’ubukungu, ariko mu buryo bubabaje Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutayasinya ku munota wa nyuma. Dufitiye icyizere aya masezerano ndetse n’uburyo Amerika ikoresha mu buhuza kandi turizera ko amasezerano y’ubukungu azasinywa. Inzira y’amahoro iratinda.”