RDC yiyambaje Canada ku kibazo cya M23.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze kuri minisitiri wayo w’intebe, Judith Suminwa, yiyambaje igihugu cya Canada kuyifasha gukemura ikibazo cy’intambara irimo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Nibyo minisitiri w’intebe wa RDC, Judith Suminwa yavugiye mu ruzinduko yagiriye i Otawa muri Canada, aho yageze kuva ku wa mbere tariki ya 18/11/2024.
Amakuru avuga ko Judith Suminwa na mugenzi we wa Canada, minisitiri w’intebe, Ahmed Hussen, bavuganye ko u Rwanda rukomeje gukoresha uburyarya mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Suminwa ubwe yanashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, kandi ko rudateze kubahiriza amasezerano y’i Luanda.
Muri iyi nkuru kandi bivugwa ko minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Canada yashimye urugendo rwa Judith yagiriye muri iki gihugu, yizeza gukomeza ubufatanye mu bya diplomasi muri RDC, guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuzima ndetse no gukomeza ibikorwa byo gufasha.
Ahmed Hussen yongeyeho ko “Leta ya Canada isanga hakwiye kubahirizwa ubusugire bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hirindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.
RDC buri gihe ikunze gushyira mu majwi u Rwanda ku kuba rushyigikira umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukabitera utwatsi.
Usibye kandi ko n’u Rwanda rushinja Leta ya Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe witerabwoba wa FDLR, nubwo nayo itabyemera.
Hagiye haba n’ibiganiro bihuriweho n’ibihugu byombi, bigamije guhoshya umwuka mubi wabizonze, ariko kugeza ubu nta musaruro mwiza uravamo.
Quantitative Assessment of Biodistribution for Different Uptake Times [url=https://fastpriligy.top/]cheap priligy[/url]