RDC yotorewe kuba umunyamuryango mu kanama ka LONI k’uburenganzira bwa muntu.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku munsi w’ejo hashize yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye.
Aya matora yabaye ku wa gatatu tariki ya 09/10/2024, aho yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahari icyicaro gikuru cy’umuryango w’Abibumbye.
Bivugwa ko RDC yabaye umunyamuryango waka kanama, nyuma y’uko yari yagize amajwi 172 ku 190 y’abatoye.
Si RDC yonyine yotorewe kwinjira muri aka kanama muri manda ya 2025-2027, kuko hatowe kandi na Benin, Bolive, Colombie, Chypre, Repubulika ya Thèque, Ethiopie, Gambie, Islande, Kenya, Ibirwa bya Marchall, Mexique, Macedonia ya Ruguru, Koreya y’Epfo, Espagne, u Busuwisi na Thaïlande.
Inshingano ibihugu byinjiye muri uyu muryango bifite ni ukugira uruhare mu mirimo ya kariya kanama, harimo guteza imbere no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Isi.
Icyicaro gikuru cyaka kanama ka LONI k’uburenganzira bwa muntu, kiri i Geneve mu Busuwisi. Aka kanama kakaba kagizwe n’ibihugu binyamuryango 47.
Inshingano nyamakuru zako ni ugushimangira guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu ku Isi hose, gusuzuma ibivugwa ko hari ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, no gutanga ibyifuzo by’uko byakemurwa.
MCN.