Havuzwe uko byagenze kugira ngo amatsinda abiri yo mu ishyaka rya UDPS arwane.
Ni ahar’ejo tariki ya 06/08/2024, abayoboke b’ishyaka rya perezida Félix Tshisekedi barwanye ubwo bari bagiye gushyigikira kandidatire ya Idriss Mangala, uwo UDPS iheruka gutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Sena.
Ibitangaza makuru byo muri Kinshasa byatangaje ko abatari bake bakomerekeye muri iriya mirwano ndetse ibikoresho byinshi byo mu nteko birangizwa.
Hari n’amashusho yerekana uko bafataga ibikoresho byaho bari bateraniye, ukabona barimo ku bikubitana kugeza aho ubona uruhande rumwe rurahunze.
Cyokoze, n’ubundi abo muri iri shyaka barwanye mu gihe hari hagize kangahe muri iri shyaka imbere havugwamo kutavuga rumwe, ndetse no gucikamo.
Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba hari abayoboke bamaze igihe basaba ko umunyamabanga mukuru waryo, Augustin Kabuya yakwegura, ibyo batajyaho impaka n’uruhande rushyigikiye Kabuya.
Mangala byitezwe ko agomba kuyobora Sena ya Repubulika ya demokarasi ya Congo na Sama Lukonde wahoze ari minisitiri w’intebe wa RDC akanaba umwe mu bayoboke bihuriro Union Sacrée ndetse n’umuntu wa hafifi ya Tshisekedi.
MCN.