RDC:Imirwano hagati y’Abapfulelo n’umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga
Amakuru aturuka i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga haherereye mu majy’Epfo ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko hari kubera intambara ikomeye hagati y’Abapfulero n’umutwe wa GENAFEC.
Nk’uko Minembwe Capital News yasobanuriwe, uyu mutwe wa GENAFEC ugizwe n’abantu bo muri Katanga bavuga ururimi rw’igiswahili, igihe kimwe barwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyamara ikindi gihe bakavuga rumwe nabwo.
Ni mu gihe Abapfulero bavugwa muri iyi mirwano bo ari abo mu mutwe wa Wazalendo. Bikaba bisanzwe bizwi ko Abapfulero batuye muri Kivu y’Epfo, ariko kubera intambara bakwiye igihugu cyose, ku buryo n’i Lumbushi kuri ubu hatuye abatari bake.
Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 02/11/2025, ibera neza mu gace kitwa Lwashi k’i Lubumbashi.
Ni imirwano amakuru akomeza avuga yaguyemo Abapfulero batandatu, mu gihe abakomerekejwe nabo babarirwa mu icumi.
Ku ruhande rwa GENAFEC, ntacyo aya makuru aremenya haba kubapfuye cyangwa bakomerekejwe.
Mu butumwa bw’amajwi bwashyizwe hanze bugaragaza Umurwanyi wo mu ruhande rw’Abapfulero ashinja urwo bahanganye ubujura, n’ubujura yavugaga ko babukora bakoresheje intwaro. Ibyo akaba ari na yo ntandaro y’iyi ntambara ikomeje guca igiti muri icyo gice.
Yagize ati: “GENAFEC n’icyama[umutwe] cy’ubujura. N’icyama cy’amabandi. Bariba kandi barasahura, ibyabo sibyo kwihanganirwa. Rero, twanzuye guhangana na yo.”
Hagaragaye n’umurongo w’urubyiruko rw’Abapfulero werekezaga ahari kubera imirwano, rwaturukaga mu duce dutandukanye two muri Lumbushi.
Ihangana hagati yabo bari gukoresha imbunda ahanini ku ruhande rwa GENAFEC, naho Abapfulero abenshi bari gukoresha intwaro gakondo, nk’imipanga, amahiri, inkoni n’imbunda.
N’ubwo ari uyu munsi intambara nyirizina yabaye, ariko impande zombi hagati yazo hari umwuka uzikururira mu ntambara nk’iyi.








