Red-Tabara yahishuye ukuri kwayo gutandukanye n’ibimaze iminsi biyivugwaho.
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega mu Burundi wamaganye perezida w’iki gihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ugize igihe awushinja gufashwa n’u Rwanda, uhakana ko ntabufasha nabuke uhabwa na rwo.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, aho wagaragaje ko ibyo ugize iminsi ushinjwa n’abategetsi b’u Burundi ari ibinyoma byambaye ubusa.
Itangazo ryawo rigira riti: “Mu kiganiro na BBC News Gahuza cyashyizwe ku mbugankoranyambaga ku wa 25/03/2025, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi ruciye muri Congo ndetse rubicishije mu mutwe wa Red-Tabara. Umutwe wa Red-Tabara ntaho uhuriye n’u Rwanda. Turabeshyuza twivuye inyuma ko nta bufasha duhabwa n’icyo gihugu cy’u Rwanda.”
Muri iryo tangazo kandi, uyu mutwe wavuze ko ubufasha ubona ubukura mu Burundi kandi ko ari Abarundi bawutera inkunga.
Ndetse unasobanura ko impamvu uriho ushingiye ku masezerano ya Arusha avuga ko ishyaka rya CND FDD riyobowe u Burundi ryanze kuyubahiriza, kuva mu 2015 ubwo muri kiriya gihugu habaga imvururu.
Uvuga kandi ko ariya masezerano yashyigikiwe n’imiryango irimo uwa Afrika Yunze ubumwe, EAC na LONI n’indi, kandi ko iyo uzakuba yarubahirijwe uba warashyize intwaro zabo hasi.
Red-Tabara yakomeje ivuga ko bitumvikana kuba Ndayishimiye ubwo yaganiraga na BBC yaragaragaje ko Leta ya Congo ikwiye kuganira n’imitwe iyirwanya, nyamara we byaramunaniye.
Yagize iti: “Ndayishimiye azi neza ko Red-Tabara nta bufasha ihabwa n’u Rwanda, ngo kuko agomba no kwibuka ko mu mwaka wa 2021 rwa muhaye abarwanyi b’uyu mutwe 17 kuri ubu babayeho muburyo butari ubwa kimuntu.”
Uyu mutwe kandi uvuga ko bitumvikana ukuntu waba ufashwa n’u Rwanda, hanyuma ngo ruhindukire rujye mu biganiro n’u Burundi mu rwego rwo guhoshya amakimbirane hagati yarwo nabwo.
Uyu mutwe wasoje uvuga ko iyo uza kuba ufashwa n’u Rwanda, Ndayishimiye kuri ubu atakabaye ari perezida w’iki gihugu cy’u Burundi.