RED Tabara Yamaganiye Kure Ibirego by’Ubutegetsi bw’u Burundi, Ihakana Imikoranire n’u Rwanda, M23 n’Igerageza rya Coup d’État
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara watangaje ku mugaragaro ko udafitanye imikoranire n’u Rwanda, ihuriro AFC/M23, ndetse ko nta ruhare wagize mu igerageza rya coup d’état ryabaye mu Burundi mu kwezi kwa gatanu 2015, ibi bikaba bihabanye n’ibirego byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na televiziyo y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) tariki ya 17/01/2026, yavuze ko RED Tabara ari igikoresho cy’u Rwanda kigamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ndetse ayishinja kuba inyuma y’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015.
Perezida w’u Burundi yanavuze ko abarwanyi ba RED Tabara batozwa n’u Rwanda, bakoherezwa mu burasirazuba bwa RDC gufasha umutwe wa AFC/M23 mu ntambara irimo kubera muri ako gace.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29/01/2026, Patrick Nahimana, umuvugizi wa RED Tabara, yamaganye aya magambo ayita ibinyoma bigamije kuyobya rubanda no gusiga icyasha uwo mutwe. Yashimangiye ko RED Tabara itigeze ikorana n’u Rwanda, agaragaza ko iyo biza kuba ari ko bimeze, u Rwanda rutari gutanga abarwanyi b’uyu mutwe rwafatiye ku butaka bwarwo.
Ati: “Umuntu wese ukurikirana amateka y’akarere yibuka ko tariki ya 30/07/2021, u Rwanda rwashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bari bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe. Ibyo byonyine bihamya ko nta mikoranire ihari.”
Nahimana kandi yasobanuye ko RED Tabara ntaho ihuriye n’igerageza rya coup d’état ryo mu 2015, kuko ryakozwe n’abasirikare b’u Burundi bari mu nshingano zabo icyo gihe, mu gihe RED Tabara yo yari yarashinzwe kuva mu ntangiriro za 2011.
Yagize ati: “Abagerageje gukuraho ubutegetsi mu 2015 barazwi, kandi ni abasirikare b’u Burundi. Kuvuga ko RED Tabara ari yo yabigizemo uruhare ni ukugoreka amateka azwi n’abatari bake.”
Uyu mutwe wongeye gushimangira ko utigeze na rimwe ugirana imikoranire na AFC/M23, haba mbere cyangwa mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC. Wavuze ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye agamije kuyobya ibitekerezo by’abaturage no guhisha impamvu nyakuri RED Tabara ivuga ko irwanira.
RED Tabara yibukije Abarundi n’umuryango mpuzamahanga ko urugamba rwayo rushingiye ku kwamagana icyemezo cy’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, cyo gutesha agaciro Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, ayo masezerano afatwa nk’inkingi ya mwamba y’amahoro, ubwiyunge n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi mu Burundi.
Uyu mutwe uvuga ko intego yawo ari ugushishikariza ishyirwaho ry’ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gusubiza igihugu mu murongo w’amasezerano yemeranyijweho n’Abarundi bose.






