Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, bari mu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bagiye koherezwa i Mboko, hafi na Barakara, muri ibi bice bya teritware ya Fizi.
Bi Bogobogo, habarizwaga i Rejima (Regiment) y’Ingabo za FARDC, bikaba bya vuzwe ko kariya gace ka Bibogobogo hazasigara i Batayo imwe igizwe n’Abasirikare 750.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, ahamya ko ziriya Ngabo za RDC zaraho mu Bibogobogo zizahaguruka k’u munsi w’ejo hazaza, tariki 14/12/2023.
Ibi byatumye Abaturage ba Bibogobogo, bagira ubwoba nimugihe kuri uyu wa Gatatu, tariki 13/12/2023, bari basabwe naziriya ngabo za RDC ko bagomba kuba maso bakirinda kuragira Inka zabo kure.
Gusa aka gace kagize igihe kavugwamo Maï Maï, mu duce twa Mugorore na Mugono. Mu busanzwe Maï Maï ikunze kugaba ibitero muri Bibogobogo, bigamije kw’ica no kunyaga Inka zaba Nyamulenge, ikunze kuva mu Gatenga, Gafugwe, Gatoki, muri Grupema ya Mutambara. Abanyamulenge ba barirwa mu magana bamaze kwicwa naziriya Nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, iva muri ibyo bice harimo ko n’Inka ibihumbi n’ibihumbi bimaze kunyagwa.
Bruce Bahanda.