Rugeyo Yasubije Kongolo ku By’Ibitero bya Drones muri teritware ya Fizi
Rumenge Rugeyo Olivier, wigeze kwiyamamariza kuba Umudepite ku rwego rw’Igihugu muri Teritwari ya Fizi, yasohoye inyandiko zikomeye asubiza amagambo ya Kongolo, Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, amushinja guhindura no kuyobya ukuri ku byerekeye ibitero bya drones bimaze igihe bivugwa ko bigabwa mu duce dutandukanye twa Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu nyandiko ze, Rumenge yavuze ko biteye impungenge kuba hari “ukuyobya uburari ku kuri kw’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,” by’umwihariko ku bitero byifashisha indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko byagabwe ku baturage b’abasivili, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abapfulero.
Nk’uko Kongolo yabyanditse ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), yagize ati: “Mu ijoro, indege zitagira abapilote (drones) z’u Rwanda zagabye igitero mu gace gatuwe n’imiryango y’Ababembe, Abafuriru n’Abanyindu, by’umwihariko mu bice bya Tuwetuwe, Mulima na Lusuku. Turamagana byimazeyo iyicwa ry’abasivili ryakozwe n’izo ndege z’u Rwanda. Ntibyemewe na gato. Abasivili bose bagomba kurindwa no kurengerwa.”
Mu kumusubiza, Rumenge Rugeyo Olivier yagaragaje ko drones zavuzwe na Kongolo zitoherejwe n’u Rwanda, ahubwo ko Guverinoma ya Kinshasa, binyuze mu Ngabo za FARDC ku bufatanye n’iza FDNB z’u Burundi, ari zo zagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge muri Minembwe. Yavuze ko ibyo bitero byahitanye abasivili kandi bigateza isenywa rikabije ry’imiturirwa yabo.
Rumenge yanenze kandi ibyo yise ukwivuguruza kwa Kongolo, avuga ko bibabaje kubona atabariza Ababembe n’Abapfulero gusa, mu gihe, nk’uko abivuga, Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bicwa atarigeze abatabariza. Yibukije ko ibikorwa by’urugomo byibasira Abanyamulenge byatangiye kugaragara cyane mu myaka yashize, by’umwihariko mu 2017, aho bamwe batwikiwe mu mazu yabo, abandi bagatwikirwa ku misozi.
Yatanze ingero zirimo iza Major Joseph Kaminzobe, uvugwa ko yakuwe mu bandi basirikare ba FARDC agatwikwa, Captain Kabongo Gisore watwikiwe i Goma, ndetse na Ntayoberwa, wari umucuruzi watwikiwe i Kindu. Rumenge avuga ko Kongolo yari akwiye kuba yaragaragaje impungenge ku byabaye kuri abo bantu. Yongeyeho ati: “Niba Kongolo yaritandukanyije n’ubwoko bwe bw’Abanyamulenge akiyegereza Abapfulero, akwiye kubivuga ku mugaragaro. Birababaje guharanira inyungu bwite aho guharanira inyungu rusange.”
Minembwe, iherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi, ni kamwe mu duce twabaye indiri y’amakimbirane ashingiye ku moko n’imitwe yitwaje intwaro kuva mu myaka myinshi ishize, cyane cyane nyuma y’intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo. Aka gace kavugwaho kuba karagiye kagabwaho ibitero n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bikorana.
Rumenge ashinja Kongolo guhindura verisiyo y’ibyabaye akabishyira ku Rwanda, aho kugaragaza ko hari Abanyamulenge bivugwa ko bishwe n’ibitero bya drones byagabwe mu mihana yabo. Avuga ko ibyo ari ukwirengagiza ukuri kw’ibimenyetso biri ku butaka no kuyobya uburari bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ntibikwiye ko abaturage badafite aho bahuriye n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro bahindurwa intwaro ya politiki. Abanyamulenge bicwa si abari ku rugamba; ni abasivili batuye mu mihana yabo.”
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano ihanganishije abaturage.
Rumenge Rugeyo Olivier asaba ko habaho iperereza ryigenga ku byaha bivugwa ko byakorewe abasivili muri turiya duce two muri teritware ya Fizi, kandi ko umuryango mpuzamahanga wakwitwararika amakuru utabanje kuyasesengura no kuyagenzura.
Asanga gukoresha imvugo zishinja uruhande rumwe hataragaragajwe ibimenyetso bifatika bishobora kurushaho gukongeza umwuka mubi mu karere no gushyira mu kaga inzira z’amahoro n’ubwiyunge.
Mu gusoza, yibukije ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gifite amateka maremare ashingiye ku makimbirane y’imbere mu gihugu, ihangana ry’imitwe yitwaje intwaro, n’inyungu za politiki n’ubukungu bihurira muri ako karere. Asaba ko aho kuyobya ukuri, hakwiye kwibandwa ku kurengera abasivili no gushakira igisubizo kirambye amakimbirane amaze imyaka irenga itanu mu burasirazuba bwa Congo.

Oliver Rumenge.





