Rugoboza David Yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Asaba Ingamba Zikomeye zo Kurinda Abasivili
Umunyamulenge, Rugoboza David Muvandimwe, uri mu buhungiro mu gihugu cya Kenya, yageneye ubutumwa bukomeye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, amusaba kugira icyo akora byihutirwa ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwibasira Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bikubiye mu ibaruwa ifunguye yanyujijwe mu kinyamakuru Minembwe Capital News, hagamijwe ko ubutumwa bugera ku nzego mpuzamahanga zibishinzwe. Iyi baruwa yitiriwe insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabazi bwihutirwa bwo kurengera Abanyamulenge.”
Mu ntangiriro y’ubu butumwa, Rugoboza David agaragaza icyubahiro agenera Umunyamabanga Mukuru wa LONI, anavuga ko yanditse mu izina ry’abaturage benshi bari mu bwoba n’agahinda gakomeye, by’umwihariko abatuye mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako.
Yagize ati:
“Nyakubahwa, mbandikiye mbasuhuza mu cyubahiro gikomeye, ndetse no mu izina ry’abaturage benshi bafite ubwoba n’agahinda gakomeye gakomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Akomeza agaragaza impuruza ikomeye, asaba ko Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu byihutira kwinjira muri iki kibazo kiri gukomeza gukara. Avuga ko Abanyamulenge bakomeje guhura n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku ivangura, ririmo ubwicanyi bwibasira abasivili b’inzirakarengane.
Mu ibaruwa ye, Rugoboza agaragaza ko mu gihe isi yari iri kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr mu mahoro, mu gace ka Minembwe ho habaye ibihe by’akababaro n’icuraburindi.
Raporo zitandukanye zerekana ko mu bice bya Madegu, Kalingi, Mikenke na Kalongi hagabwe ibitero bikomeye, byifashishije ibisasu bivuye ku ndege zitagira abapilote (drones). Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi, bisiga abandi bakomerekejwe, ndetse bisenya inzu nyinshi.
Ibi byiyongera ku bibazo bimaze imyaka irenga icyenda byugarije Abanyamulenge, aho bakomeje kugaragaza ko bahora bagabwaho ibitero, bigatuma benshi bahunga, imihana igatwikwa cyangwa igasenywa.
Ubu buzima bwo guhora mu bwoba, kubura ubutabera no kutagira umutekano usesuye, bukomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye. By’umwihariko, haravugwa umuco w’ukudahana (impunity) ku byaha bikorerwa abasivili, bikaba bikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Muri ubu butumwa, Rugoboza David asaba Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo gufata ingamba zihutirwa zirimo:
Kurinda abaturage b’inzirakarengane bari mu kaga
Gukora iperereza ryimbitse kandi rinyuze mu mucyo ku byaha bivugwa
Kurwanya no guhagarika umuco w’ukudahana (impunity)
Gushyigikira inzira y’amahoro arambye ishingiye ku butabera n’ubwiyunge
Yashimangiye ko ubu butumwa ari impuruza ishingiye ku gahinda k’abaturage no ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu, asaba ko ubumuntu, ubutabera n’amahoro byakomeza kuba ishingiro ry’imikorere y’umuryango mpuzamahanga.
Rugoboza yagaragaje ko yizeye ko Minembwe Capital News n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza kugeza ijwi ry’abaturage ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo ikibazo gihabwe umurongo uhamye uganisha ku mahoro arambye.
Yasoje agaragaza icyizere ko ubu butumwa butazirengagizwa, ahubwo buzagira uruhare mu gutuma hafatwa ingamba zifatika z’ubutabazi bwihutirwa.
Mu rwego rwo gukomeza itumanaho, Rugoboza David Muvandimwe yashyize ahagaragara nimero ye ya telefoni igendanwa: +254 112 160 084, ndetse na email: rugobozam@gmail.com.




