Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP.
Olivier Rumenge Rugeyo wigezeho kwitoza mu matora y’abadepite yo mu mwaka wa 2023 muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko akaza gutsindwa, yavuze ko impamvu yahisemo gushyigikira Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ngo nuko abanyapolitiki ba Congo ari abantu barema ivangura mu baturage b’iki gihugu no gusahura ubukungu bwacyo.
Yabigarutseho mu ibaruwa ndende yashyize hanze agaragaza uburyo AFC/M23/MRDP ifite umurongo mwiza ukiza igihugu, bitandukanye kure n’ibyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bugaragaza.
Rumenge mu ibaruwa ye yagize ati: “Abanyapolitiki b’i Kinshasa bazana ivangura mu baturage, kandi biba n’ubukungu bw’igihugu. Bamwe muri abo banyapolitiki bibye amafaranga yaragenewe kubaka ibikorwa bitandukanye byo muri iki gihugu.”
Mu kwezi gushize Constant Mutamba wari minisitiri w’ubutabera yashinjwe kunyereza miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ndetse bimuviramo kweguzwa kunshingano, bikorwa kugira ngo ubutabera bubashye ku mukurikirana. Ku munsi w’ejo yanitabye urukiko ku nshuro ye ya mbere kuva yeguzwa.
Rumenge yakomeje avuga ko kuva perezida Felix Tshisekedi yinjira mu biro bikuru by’umukuru w’iki gihugu cya RDC, abaturage bacyo ahanini bo mu Burasizuba bwacyo, bahise batangira ubuzima bubi, umutekano muke, ubukene n’ibindi. Ndetse kandi ngo ubukungu bw’igihugu buja hasi cyane aho kujya hejuru.
Kandi ngo amafaranga yagafashije igihugu kugera ku iterambere ryihuse, ajya mu mifuko yabamwe mu bayobozi, aho kuyamaza ibyo yakagombye gukora. Avuga ko ibyo biri mubyatumye anenga ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ahitamo gukunda AFC/M23/MRDP no kiyishyigikira.
Avuga ko iri huriro ryafashe iya mbere kugira ngo rishyire iherezo ryanyuma ubutegetsi bubi buvangura abaturage, bubatoteza kandi busubiza iterambere ry’igihugu inyuma.
Yavuze kandi ko n’igisirikare cya ARC cy’umutwe wa M23 ko ari igisirikare cy’umwuga, ndetse ko kinakunda n’igihugu n’abaturage bacyo. Si byo gusa ngo kuko kinarindira umutekano ababarizwa mu bice kigenzura.
Ibaruwa ya bwana Rumenge inashimira n’ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP ku bwitange bwabo no gukunda igihugu, igira iti: “Turashimira ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP ku buyobozi bwashyizeho, kandi ko bwatoye ababifitiye ubushake n’ubushishozi.”
Yakomeje agira ati: “Gotorwa kwa Gadi Mukiza Nzabinesha kuba visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ashyinzwe ubukungu, imari n’iterambere, bigaragaza ubumwe no gukunda igihugu.”
Yavuze ko ishyaka rya Gadi Mukiza ko ryamenyekanye ubwo yari Bourgmestre wa komine ya Minembwe, anagaragaza ko yizera ko azakomeza umuhate we yatangizanye.
Rumenge kandi yavuze ko RDC ikeneye abantu bameze nka Gadi Mukiza Nzabinesha mu buryo bwo kuyobora no gukorera igihugu.
Yasoje avuga ko azakomeza gushyigikira AFC/M23/MRDP, ndetse kandi ko azayishyigikira kugeza kugupfa, ngo kubera uburyo idahwema kugaragariza abaturage ibyiza no kubarindira umutekano.