Rumenge yongeye kwamagana ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Epfo
Rumenge Olivier Rugeyo, wigeze kwiyamamariza kuba umudepite ku rwego rw’igihugu muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yongeye gusohora ubutumwa bukomeye bugaragaza impungenge ze ku bikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Burundi mu misozi y’i Mulenge.
Mu butumwa bwe bwanyuze kuri Minembwe Capital News mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22/11/2025, Rumenge yavuze ko ibikorwa by’izo ngabo bikomeje guteza umutekano muke kandi bigashyira mu kaga abaturage b’Abanyamulenge.
Yakomeje agira ati:
“Dukomeje kwamagana Ingabo z’u Burundi ziri mu bice by’i Ndondo ya Bijombo na Minembwe, aho zikomeje kwica no kunyaga Abanyamulenge.”
Rumenge avuga ko ubuzima bw’abaturage buri mu kaga cyane, ashimangira ko mu gace ka Point Zéro Ingabo z’u Burundi zahafunguye isoko riremamo Ababembe n’Abapfulero gusa, mu gihe Abanyamulenge bo badafite uburenganzira bwo kuja kurihahiramo. Yongeraho ko ibyo bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’abantu, kuko nta bikorwa by’ubucuruzi cyangwa serivisi z’ubuzima Abanyamulenge betemererwa gukoresha.
Rumenge yabwiye Minembwe Capital News ko abaturage b’amoko atandukanye batuye mu misozi y’i Mulenge bakomeje kugaragaza ko ingabo z’u Burundi zageze muri ibi bice zije kubacungira umutekano, nyamara zikora ibikorwa bitandukanye n’ibyo zagombaga gukora.
Ati:
“Turazamaganye. Si ukurinda abaturage, ahubwo ni ukubica no kurimbura Abanyamulenge.”
Asanga kandi ikibazo cya RDC gikwiye gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo, atari igihugu cy’amahanga gifata iya mbere mu bikorwa bya gisirikare ku butaka bw’abandi. Ati:
“Imisozi y’i Mulenge si Bujumbura cyangwa Gitega. U Burundi bukwiye gusubiza ingabo zabwo iwabo.”
Rumenge yagarutse no ku mvugo zigamije kwerekana ko Abanyamulenge batagomba gukomeza kuba mu misozi y’i Mulenge, avuga ko ibyo nta shingiro na rito bifite. Asobanura ko Abanyamulenge ari Abanye-Congo nk’abandi bose kandi ko bamaze imyaka myinshi bahatuye, kuko bahageze mbere y’amasezerano y’igabura ry’Afurika yo mu 1885.
Yaburiye kandi ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ko niba ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu Minembwe, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imiyoborere ye.
Ati:
“Niba ibitero bya FARDC bikomeje mu Minembwe, Perezida Tshisekedi ntazamara amezi arenze atatu ku butegetsi. Ntituzakomeza kwihanganira ibitero bidahagarara.”
Si ubwa mbere Rumenge agaragaza impungenge ku bikorwa bya gisirikare. Mu minsi yashize, yamaganye Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba irimo Wazalendo na FDLR ku bitero bivugwa ko bigabwa mu gace ka Minembwe n’inkengero zako.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RDC n’ubw’u Burundi ntiburatangaza icyo bubivugaho. Ariko ibikorwa biri kubera mu misozi y’i Mulenge bikomeje kugaragaza ko umutekano ukomeje guhungabana, bikagira ingaruka ku baturage ndetse n’abayobozi bo ku rwego rw’uturere.






