Runzenze: Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura mu Rukerera
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutekano wakomeje kuba muke mu gace ka Runzenze, gaherereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/11/2026, hadutse imirwano yahuje abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru aturuka mu masoko yo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye ahagana saa kumi z’ijoro (04h00 za mu gitondo). Amakuru agera kuri Minembwe Capital News agaragaza ko muri iyo mirwano hakoreshejwe intwaro ziremereye n’izoroheje.
Aya makuru akomeza avuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye cyane mu gace ka Runzenze, gaherereye hagati ya Kiserera n’ikiraro cya Taliha Graben, mu cyerekezo cy’Ikiyaga cya Edouard, muri Teritwari ya Lubero.
Abaturage bo muri ako gace bakanguwe n’urusaku rw’amasasu, bituma bagira ubwoba n’impungenge z’uko imirwano ishobora gukomeza ikagera no mu bice bituwe n’abasivili.
Uko umutekano uhagaze muri ibyo bice
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, imirwano yari igikomeje. Amasoko yacu agaragaza ko imirwano ikomeje kubera mu duce turi imbere y’agace ka Runzenze, nyuma y’uko abasirikare ba FRN bari bamaze kwirukana ingabo za FARDC n’imitwe izishyigikiye muri ako gace.
Aya makuru kandi avuga ko FRN imaze kwigarurira santere ya Runzenze, ari na yo yabereyemo imirwano yo mu rukerera, nubwo mu nkengero zayo hakomeje kubera imirwano hagati y’impande zombi.
Kugeza ubu, nta mubare w’abantu bishwe cyangwa abakomeretse uratangazwa. Nta n’amakuru aramenyekana yemeza niba hari abaturage bahunze ingo zabo cyangwa umubare w’ababa bavuye mu byabo bahunga imirwano.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uko ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu bice bya Lubero, aho abaturage bakomeje kubaho mu bwoba n’impungenge biterwa n’imirwano ihuza FRN n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rishyigikiwe n’imitwe ya Wazalendo.
Iyi mirwano ibera muri ibyo bice iri mu rwego rw’intambara ya FRN igamije guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
