Rurambo: Ibyabereye mu Kirere cya Kange Bikomeje Kuvugisha Benshi!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye agaragaza ko umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wahanuye drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gace ka Kange, gaherereye mu misozi ya Rurambo, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru MCN ifite avuga ko iyo drone yarasiwe mu kirere cyo muri aka gace, mu gihe ingabo za FARDC zari zagabye ibitero zikoresheje indege zitagira abapilote, zizwi nka drones zo mu bwoko bwa kamikaze. Andi makuru atandukanye agaragaza ko FRN ishobora kuba yahanuye drones zigera kuri zitatu, nubwo umubare nyawo utaramenyekana mu buryo bwigenga.
Kange ni agace gafite umwanya w’ingenzi mu bijyanye n’imiterere y’akarere, kuko gaherereye hagati ya Teritwari ya Uvira na Walungu. Muri iyi minsi, aka gace n’utundi tugakikije twakunze kuberamo imirwano hagati ya FRN n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu, amakuru MCN yamenye agaragaza ko Kange ikigenzurwa na FRN, nyuma y’uko uyu mutwe uyigaruriye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi na Kumwe 2026.
Ibi bibaye mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye byo muri Rurambo, ahakomeje kugaragara ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero by’indege zitagira abapilote.
FRN iherutse kwigarurira Munoga, Kigarama no Ku Rupango
Ihanurwa ry’iyi drone rije rikurikira ibikorwa bya gisirikare FRN iherutse gukorera mu bice bitandukanye byegereye ikibaya cya Rusizi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, FRN yigaruriye agace ka Munoga, kavugwa ko kari kamwe mu birindiro ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bakoreshaga mu bikorwa bya gisirikare.
Amakuru MCN yamenye agaragaza ko agace ka Munoga kari gafite akamaro mu bikorwa by’ibitero byagabwaga mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bya Rurambo.
Uretse Munoga, FRN yanigaruriye agace ka Kigarama. Ku munsi w’ejo kandi, uyu mutwe wafashe utundi duce, turimo ahazwi nko Ku Rupango.
Ibi bikorwa byatumye imirongo y’ubugenzuzi bw’ibice bitandukanye bya Rurambo n’utundi duce twegereye ikibaya cya Rusizi ikomeza guhinduka, mu gihe imirwano hagati ya FRN n’ihuriro ry’ingabo za FARDC ikomeje.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
