Rurambo mu Mvugo Nshya y’Urugamba: FRN Yigaruriye Agace Gakomeye Karimo Ibirindiro bya FARDC n’Imitwe Ifatanyije na Yo, Harimo na FDLR
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) aturuka mu misozi ya Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20/11/2026, umutwe wa FRN wigaruriye igice cyose cya Rurambo, nyuma yo gufata agace ka Munoga, kari gafite akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe bafatanyije.
Amakuru MCN yahawe avuga ko muri Munoga hari ibirindiro by’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro. Aka gace ngo kari gafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare by’uruhande rwa Leta, kuko ari ho ibitero byatangiriraga bigamije kugabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Rurambo, ndetse no ku birindiro bya FRN.
Umwe mu batanze aya makuru yagize ati:
“Rurambo yafashwe yose. Kuri Munoga ni ho hari point stratégique ya FARDC na FDLR, ariko ubu FRN yahigaruriye.”
Uretse Munoga, aya makuru avuga ko FRN yanigaruriye igice cya Kigarama, giherereye mu misozi yegereye Rubarika na Luvungi, ndetse n’i Kibaya cya Rusizi.
Ibi bice bivugwa ko byafashwe nyuma y’ibitero ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagabye ku birindiro bya FRN biherereye ahitwa ku Gashya. Amakuru MCN yahawe avuga ko FRN yahanganye n’ibyo bitero, ikaza no kwigarurira ibice byari bisanzwe bigenzurwa n’uruhande rwa Leta.
Gufatwa kwa Munoga na Kigarama biri mu bintu bishobora kugira uruhare mu kongera umutekano w’abaturage batuye mu Rurambo, bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imirwano imaze igihe muri ako karere.
Minembwe Capital News (MCN)
