Rwongeye kwambikana i Masisi hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Amakuru ava muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko muri icyo gice cyabyukiyemo imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa m23.
Ni amakuru agaragaza ko ihuriro ry’ingabo za Congo iririmo FARDC, FDLR, na Wazalendo ryagabye igitero mu birindiro bya m23 biherereye mu bice byo muri grupema ya Mupfunyi Shanga, maze abarwanyi b’uyu mutwe risanga bari maso niko guhita bafungurira imbunda zabo kuri iryo huriro.
Aya makuru nk’uko abigaragaza yatangiye mugitondo cya kare, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito zarimo zumvikanira muri ibyo bice.
Ni amakuru anagaragaza ko iyi mirwano yatangiriye muri centre ya Masisi, bityo uko m23 yarimo yirukana iri huriro ry’ingabo za Congo ikagenda yigira iyo ririya huriro rihungira, ari nako urusaku rw’imbunda rwakomezaga kurushaho kumvikana.
Ahanini ngo imirwano iremereye yabereye ahegereye ikanisa rya Gatorika riherereye aha muri centre ya Masisi.
Iri huriro ry’ingabo za Congo, bibaye ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe rigaba ibitero muri iki gice, ariko bikarangira uyu mutwe urishubije inyuma.
Ariko nubwo Ingabo zo ku ruhande rwa Leta rugaba ibitero i Masisi, kuva higarurirwa na m23 mu mpera z’umwaka ushize ibikorwa binyuranye byongeye gukora neza nubwo sosiyete sivili yaho ivuga ko abenshi mubari bayituriye bahunze.
Ubundi kandi uretse n’ibikorwa kuba bikomeje kugenda neza, abaturage bafite amahoro n’ituze kandi bagakora batigononwa, bitandukanye n’igihe ihuriro ry’ingabo za Congo zagenzuraga iki gice.
Kugeza ubu uyu mutwe wa m23 uracyagenzura centre ya Masisi, ndetse n’inkengero zayo.