Sange Mu Rujijo: Amasasu Menshi Yumvikanye Mu Gace Gahanzwe Amaso
Amakuru mashya aturuka muri Sange, mu kibaya cya Rusizi, mu birometero birenga 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, aremeza ko mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07/12/2025 hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu menshi. Ibi byahise bituma ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga, mu gihe impamvu nyamukuru y’iri rasagura rikomeje kuba urujijo.
Abatuye muri ako gace babwiye Minembwe Capital News ko amasasu yatangiye kumvikana mu masaha y’umugoroba, ndetse akaza gukomeza mu buryo budasanzwe, bamwe bavuga ko ari imirwano hagati y’ingabo za FARDC zasubiranyemo, mu gihe abandi bavuga ko AFC/M23 yaba yamaze kwinjira muri aka gace nyuma y’intsinzi zikurikirana.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro by’ahantu ifata, dore ko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru yigaruriye umujyi wa Lubirizi. Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa gatandatu yafashe Bwegera, Mutarure ndetse na Luvungi, ibice byari bikomeye mu rwego rw’ubugenzuzi bwa FARDC.
Nubwo igisirikare cya FARDC cyatangaje ko kikiri mu mujyi wa Lubirizi, cyemeza ko cyikuye muri Luvungi “kugira ngo kirengere ubuzima bw’abaturage,” abasesenguzi n’abaturage bo mu gace bahamya ko ibi ari uguhisha gutsindwa kwabo mu mirwano ikomeye bahanganyemo na AFC/M23.
Amakuru yizewe kandi yemeza ko urusaku rw’amasasu ruri kumvikana muri Sange ruterwa n’ubwumvikane buke bwibasiriye ingabo za FARDC, nyuma yo gutakaza ibice byinshi muri iyi minsi, bikaba byaviriyemo bamwe mu basirikare kurwana hagati yabo.
Abaturage baravuga ko bafite impungenge zikomeye ku mutekano wabo, cyane ko imirwano ikomeje kwegera ibice bicumbikiyemo abaturage benshi ndetse bikaba byashimangira ko ibihe biri imbere bishobora kuba bibi kurushaho niba inzira z’amahoro zidakurikizwa.
Turakomeza gukurikirana uko ishusho y’umutekano mu kibaya cya Rusizi ihindagurika.






