• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 16, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Qatar Yiyemeje Gukomeza Gushyigikira Amasezerano ya Washington Hagati ya RDC n’u Rwanda

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 7, 2025
in World News
0
Perezida Trump Yashimye ‘Ubwenge n’Urukundo’ rwa Kagame na Tshisekedi mu Masezerano y’Amahoro Yahinduye Amateka
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Qatar Yiyemeje Gukomeza Gushyigikira Amasezerano ya Washington Hagati ya RDC n’u Rwanda

Leta ya Qatar yongeye kwemeza ko izakomeza kugira uruhare rugaragara mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mashya ya Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, agamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC no kongerera imbaraga iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

READ ALSO

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, wari uhagarariye igihugu cye mu muhango wo gusinya amasezerano yabereye i Washington D.C ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, iki gihugu cyavuze ko amasezerano ya Washington ari “intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro arambye, kurinda abasivili no guteza imbere imibereho myiza” mu bice byashegeshwe n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.

Dr Al Khulaifi yagize ati:
“Ikiganiro ni ryo shingiro ry’amahoro arambye. Qatar izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yose yagezweho.”

Yibukije ko iyi ntambwe yubakiye ku rugendo rwa dipolomasi Qatar imaze imyaka ibiri ikurikirana, harimo:

Amasezerano ya Washington yo ku itariki ya 27/06/2025, amasezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23 yo ku itariki ya 15/11/2025, amasezerano ya Doha ashimangira inzira yo gusubiza ububasha bw’igihugu, gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi no gufasha mu nzira y’amahoro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, ni we wayoboye umuhango wo gusinya amasezerano ya Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.

Leta ya Amerika yatangaje ko ayo masezerano afungura “ishyirwaho ry’amateka mashya y’ubufatanye, mu rwego rwo kurangiza imyaka myinshi y’intambara no kubaka umusingi mushya w’iterambere n’ubutwererane.”

Amasezerano ya Washington ateganya: Gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku itariki ya 27/06/2025.
Gushyiraho ihuriro rishya ry’iterambere rishingiye ku bukungu bw’akarere.
Kongera ishoramari ry’abikorera bo muri Amerika no kwagura ubucuruzi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Guteza imbere ikoreshwa rirambye ry’umutungo kamere wa RDC.
Gushyigikira gahunda z’ibihugu byo mu karere mu kubaka amahoro n’imibereho myiza.

Iyi gahunda ishyigikiwe n’abakuru b’ibihugu bya Togo, Angola, Kenya, u Burundi, Uganda, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hamwe n’abahuza barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasezerano ya Washington: areba ubufatanye bwa politiki n’ubukungu hagati ya RDC n’u Rwanda.

Amasezerano ya Doha: yibanda ku mubano wihariye hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.

Mu butumwa bwa dipolomasi bwashyikirijwe ibitangazamakuru byo muri Qatar, Dr Al Khulaifi yashimiye Perezida Trump n’abafatanyabikorwa b’Amerika “kubw’umurava n’ubwitange bigamije kongera amahirwe yo kugarura amahoro binyuze mu biganiro.”

Isinywa ry’amasezerano ya Washington rifatwa nk’indi ntambwe yo gushyira RDC n’u Rwanda mu cyerekezo gishya cy’amahoro n’iterambere. Qatar ikomeje kwiyerekana nk’umufatanyabikorwa ukomeye muri dipolomasi yo mu karere.

Ariko inzira yo gushyira mu bikorwa aya masezerano ni yo izerekana niba izi mbaraga nshya z’ibihugu bikomeye bishobora guhindura isura y’umutekano n’iterambere mu burasirazuba bwa RDC, akarere kamaze imyaka irenga makumyabiri kibasiwe n’intambara.

Tags: AmazezeranoQatarRdcRwandaWashington

Related Posts

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Intambara hagati ya Washington na Tehran yinjiye mu kindi cyiciro gikomeye
World News

Intambara hagati ya Washington na Tehran yinjiye mu kindi cyiciro gikomeye

September 6, 2026
Next Post

RDC: Lt.Gen. Masunzu Ashobora Gufungwa Burundu Cyangwa Akirukanwa mu Gisirikare

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
  • Uvira : La visite du député Justin Bitakwira suscite des réactions contrastées
  • Décès de Manassé Lomboto après les manifestations de C64 : ce qu’annonce sa famille
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?