Shema Steven w’imyaka 24 y’amavuko afungiwe i Goma.Uyu musore avuka m’ubwoko bwa Batutsi, afungiwe kuri station ya Polisi i Goma azira ubwoko bwe Abatutsi.
Byavuzwe ko Shema, yafashwe kugicamunsi cy’ejo hashize, tariki 02/12/2023, azize kuba afite inshusho ye kavukire y’Abatutsi.
Sema Steven avuka mugace ka Nyamitaba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Republika ya Demokarasi ya Congo, n’ibikorwa byatangiye kugaragara ahagana mu mwaka wa 1960 kugeza n’ubu.
Ibi byagiye bigaragara hose mu Burasirazuba bw’iki gihugu ca RDC bamwe bishwe batemaguwe abandi bariwe nk’inyamanswa baribwa na Maï Maï mugihe abandi n’abo batwikwaga mu muriro.
Nyuma y’uko bimenyekanye ko Steven Shema afungiwe i Goma, ku Bwegera ho haraye hashimuswe undi musore w’u Munyamulenge wo m’ubwoko bw’Abatutsi uzwi kw’izina rya Rukenura, avuka mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Nk’uko iy’i nkuru ibivuga nuko Rukenura wa Bitero yashimiswe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï.
Mu makuru Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye ibyo bice bahamije ko Rukenura, yafatiwe ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira. Afatwa igihe c’isaha z’ijoro.
Abashinzwe umutekano bakaba bataratanga ubufasha. Gusa ibi bibaye kunshuro ya 7 Abanyamulenge bashimutwa na Maï Maï hariya ku Bwegera.
Bruce Bahanda.