Shoferi Kizehe Atanga Serivisi Zizewe zo Gutwara Abagenzi Hagati ya Nakivale na Mbarara
Umushoferi w’umwuga, Patron Kizehe, arararikira abagenzi bakora ingendo hagati ya Nakivale na Mbarara, kimwe n’ahandi hatandukanye muri Uganda, kumugana igihe bifuza serivisi z’umutekano, zinoze kandi zizewe zo gutwara abantu.
Mu butumwa yahaye Minembwe Capital News (MCN) kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/12/2025, Kizehe yagaragaje ko ari umushoferi utwara abagenzi mu buryo bwemewe n’amategeko, akoresheje imodoka ya taxi yo mu bwoko bwa Wish, izwiho gutanga urugendo rumeze neza kandi rufite umutekano usesuye.
Uyu mushoferi asanzwe akorera cyane mu bice bya Mbarara na Nakivale, ariko kandi ashobora no gutanga serivisi zidasanzwe (spécial) mu bindi bice bitandukanye byo muri Uganda, bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya.
Abagenzi baganiriye na MCN bagaragaje ko bamushima ubunyamwuga bwe, imyitwarire myiza n’uburyo atwara abagenzi neza, ibintu byamugize icyizere ku bakora izi ngendo kenshi. Mu bisanzwe, urugendo ruvuye Nakivale rugana Mbarara rumara igihe kiri hagati y’isaha imwe n’iminota 45, bitewe n’imiterere y’umuhanda n’ikirere.
Ku bijyanye n’ibiciro, umugenzi umwe yishyura amafaranga ari hagati ya 10,000 na 15,000 by’amashiringi ya Uganda (UGX), bitewe n’aho ava n’aho agana.
Ku bagenzi bashaka urugendo rwujuje ibisabwa by’umutekano, icyubahiro n’ubunyamwuga, Patron Kizehe agaragazwa nk’umwe mu bashoferi b’icyitegererezo mu gace ka Uganda y’Iburengerazuba.
Abifuza gukoresha serivisi ze bashobora kumuhamagara kuri numero ye ya telefone ya MTN: 0781 643 275.







