Si ubu gusa, Abanyamulenge barwanye intambara kuko batsinze n’indi ikomeye yo mu 1964, menya uko bayitsinze.
Abanyamulenge ni ubwoko bwahoze burwanywa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuva mu myaka yo hambere barwanyijwe na Maï Maï Mulele, ariko uko barwanywaga byarangiraga batsinze kuko batsinze n’iyo ntambara ya Mulele.
Ahagana mu 1964 haje kwaduka intambara yaje gukomerera ubwoko bw’Abanyamulenge kuruta izindi zayibanjirije zose ari yo yamenyekanye nk’intambara ya Mulele. Iyi ntambara yaje iturutse ku myivumbagatanyo yatewe n’abahoze mu ishyaka rya MNC(Mouvement National Congolaise) abari bagize iri shyaka bari bashigikiye imikorere ya Patrice Lumumba, muri icyo gihe barimo biyita Lumumbist, aho banahise bashinga umutwe witwara gisirikare bawita kandi CNL(Conseil National de Liberation) wari uyobowe n’uwitwa Egide Davidson Boshele akaba yari yungirijwe na Pierre Mulele ari nawe waje kwitirirwa iyi ntambara, batangira ku rwanya ubutegetsi bwa Joseph Ksavubu na Joseph Mobutu.
Amateka avuga ko iy’i mirwano yatangiye mu ntangiriro z’umwaka w’1964, yaje gukomera cyane uyu mutwe ufata igice kinini cya Congo kugeza no mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho Abanyamulenge bari basanzwe batuye. Mu mwaka w’ 1965 uyu mutwe umaze kugira ibice ufata byo kuri Tanganyika ingabo za leta zifatanije na UN zabagabyeho ibitero bikomeye maze aba barwanyi ba Mulele bahungira mu Misozi miremire y’Imulenge ari nabwo aba barwanyi basabye amoko aturiye i Mulenge gutanga urubyiruko rwabo kugira barwanye leta ya perezida Kasavubu.
Abanyamulenge n’andi moko arimo Abapfulero n’Ababembe ndetse n’Abanyindu batanze abasore benshi baja gufatikanya na Mulele.
Muri aka karere Abanyamulenge bari baherereyemo abayobozi bahawe babayoboraga uyu mutwe wa CNL hari uwitwa Antoine Marandura na Loius Bidarira, bombi bakaba bari abo mu bwoko bw’Abapfulero.
Gusa, nubwo bari mu mutwe wa CNL ariko bari bamenyerewe kwitwa izina ryari ryaramamaye cyane nka “Simba Mulele”(Simba rebellion).
Bararwanye hamwe bose barwanya leta ya Kinshasa ariko nyuma y’amezi gusa 10 Abanyamulenge batangiye gutotezwa n’aya moko bari bafatanije kandi bakitwa abashitsi ku butaka bwa RDC. Rero aba Banyamulenge baje kwitandukanya n’uyu mutwe ari nabwo aba barwanyi ba Simba rebellion batangiye kuza banyaga Inka z’Abanyamulenge no kubica.
Nyuma byaratinze aba barwanyi ba Mulele bapanga gutsemba no kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge, ku itariki ya 04/02/1966 bagabye ibitero byinshi mu Mihana yabo, ariko Abanyamulenge b’irwanaho aho bari bayobowe na Mushishi Karoli wari intwari ikomeye.
Amateka avuga ko Karoli n’abasore yari ayoboye ba Banyamulenge bagerageje uko bashoboye barwanya abarwanyi ba Simba Mulele, kandi ko mu kurwana bakoreshaga imishari n’amacumu ariko iyi ntambara iza kugwamo Karoli Mushishi.
Nyuma y’urupfu rwa Mushishi, Abanyamulenge barishwe benshi harimo abiciwe ku Gatongo, Kirumba n’ahandi. Ubu bwicanyi bwarimo bukorerwa abasivile b’Abanyamulenge bwatumye abenshi bahungira i Baraka mu mushyasha wa Tanganyika.
Abanyamulenge bageze aha mu mushyasha wa Tanganyika ubuzima burabananira abenshi bitaba Imana bazize indwara ya Maralia ndetse n’Inka zabo zibashiraho kuko zitari zimenyere aka karere.
Aha rero niho Abanyamulenge bagiye gusaba ubutegetsi bwa perezida Mobutu wari umaze umwaka umwe yimye ingoma asimbuye Joseph Kasavubu bamusaba kubaha imbunda kugira ngo barwanye Inyeshamba zari zarananiye ingabo za leta na UN.
Bamwe muri abo Banyamulenge bagiye kwa Mobutu harimo
uwitwa Muhindanyi Sila, Toma Muyoboke, Karojo, Muganwa wa Eliya, Gakingiye Norbert n’abandi benshi basaba intwaro izo baje guhabwa n’umusirikare witwaga Colonel Kaniki. Guhera ubwo bashinga umutwe w’abarwanyi bahita baniyita “ABAGIRIYE(Les guérriers). Nk’uko abasaza bakera ba bivuga uwo mutwe w’abarwanyi b’Abagiriye wari ugizwe n’Abanyamulenge magana abiri na mirongwitandatu.
Aba rero baje gukora operasiyo karahava barwanya Mulele barayitsinda bikomeye ndetse ibi biza gutangaza perezida Se seko Mobutu.
Aba basaza banavuga kandi ko mu ntangiriro z’umwaka w’ 1968 nibwo uwitwa Gitongo wari umwe mu barwanyi bagize ABAGIRIYE yarashe umukuru wari ukomeye muri Mulele ariwe Laurent Desire Kabila, amurasa urusasu mu itako ari nabwo yaje guhungira mu gihugu cya Tanzania, ubwo Mulele itangira gushiraho buhoro buhoro.
Ariko n’ubwo muri icyo gihe Abanyamulenge batsinze iyo ntambara ariko bavuga ko ari Imana y’Imulenge cyangwa yo mu juru yabahaye ubutwari bukomeye batsinda abarwanyi bari barananiye ingabo za leta zari zifite ubufasha bwa UN.
Icyo rero perezida Mubotu yaje kwitura Abanyamulenge bari bamaze ku mutsindira abanzi yasabye ABAGIRIYE kwinjira igisirikare abandi baja kwiga amashuri batari bazi ndetse abandi mu Banyamulenge batangira guhabwa kuyobora haba mu makanisa no guhabwa ubu Chef n’ibindi, aha ni nabwo bwana Gisaro Fredrick yahawe umwanya aja mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu cyitwaga Zaïre icyo gihe.
Kugeza kuri ubu Abanyamulenge baracyari mu ntambara aho kuri ubu barwana bitwa Twirwaneho bakaba barwana na Maï Maï Bishambuke n’indi mitwe y’itwaje intwaro ifatikanya na leta kurwaya Umututsi.
MCN.