• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 2, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Sud-Kivu: Kera kabaye, amasasu FARDC yarashe yo gufusha ubusa yarikoze.

minebwenews by minebwenews
January 12, 2025
in Regional Politics
0
I Fizi hafungiwe abasore ba Banyamulenge, abandi bishwe.
128
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Sud-Kivu: Kera kabaye, amasasu FARDC yarashe yo gufusha ubusa yarikoze.

Amakuru ava Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko amasasu ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, (FARDC), ziheruka kurasagura ubwo zarimo zizamuka imisozi y’i Ndondo ya Bijombo yakomerekeje bamwe muri bo abandi arabica, ndetse abanze kuja Ruguru batabwa mu nzu y’imbohe.

Aya masasu, FARDC yayarashe mu masaha y’umugoroba wajoro, tariki ya 10/01/205, no mu gitondo cy’ejo hashize hari ubwo yumvikanye. Ni amasasu yarashwe cyane, usibye ko banyuzagamo, bakabanza guhagarika, ubundi bakongera bigafata umwanya barasagura.

Nk’uko byavuzwe, yaraswaga n’abasirikare bazamukaga imisozi y’i Ndondo aho bivugwa ko bari bavuye mu mujyi wa Uvira batumwe mu Minembwe na Bijombo.

Bakaba baratangiye kuyarasa ubwo bari barenze agace ka Kijaga gaherereye muri cheferie y’Abavira muri teritwari ya Uvira.

Ni agace kandi kagabanya imisozi izamuka ni iri hasi y’umushyasha wa Uvira.

Amakuru yatanzwe n’abasirikare avuga ko ayo masasu FARDC yayarashe mu buryo bwo gufungura inzira, ngo kuko batinyaga ko yaba irimo Twirwaneho iyo bavuga ko ariyo bagiye guhiga.
Ariko andi makuru yo ku ruhande avuga ko aba basirikare bazamutse iriya misozi, batahawe amafaranga, kandi ko n’ubundi bari bamaze igihe badahembwa izo bahembwa ku kwezi ku kwezi.

Mu kurasagura rero, yakomerekeje bane murbo, aho bahise bajanwa mu bitaro bikuru bya Uvira, babigezemo babiri barapfa abandi bakaba bakirimo bitabwaho n’abaganga, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Ku rundi ruhande, bamwe muri aba basirikare bari bazamutse imisozi, umunani muribo wagarukiye mu nzira, bikavugwa ko banze gutumwa muri iyo misozi, ngo ntibashaka kuja gupfira mu Minembwe na Bijombo. Akaba aribo amakuru avuga ko batawe mu nzu y’imbohe muri Uvira.

Hagataho, FARDC kuva mu ntangiriro z’uku kwezi turimo ndetse na mbere yaho gato, yagumye kohereza ingabo zayo mu Minembwe, bikavugwa ko yaba ishaka kongera kurwanya Abanyamulenge, nk’uko n’ubundi yabagabyeho ibitero mu kwezi gishize ku mwaka w’ 2024.

Kuko mu mpera z’u mwaka ushize, yavanye abasirikare benshi i Lulimba n’ahandi mu tundi duce twa Fizi, ibatuma mu Minembwe. Kugeza n’ubu iracyakomeje ku hohereza abasirikare, aho benshi bari kuvanwa aho muri Uvira.

Tags: AmasasuFardc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?