Sud-Kivu:Guhohotera Abanyamulenge byongeye gufata indi ntera.
Ni abasore batanu ba Banyamulenge bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Kivu y’Amajy’epfo, zibafunga kubera amasura yabo ari nta kindi cyaha nakimwe zibaziza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku gicamunsi cy’ahar’ejo tariki ya 12/01/2025 ni bwo bariya basore 5 bafashwe, bafatirwa mu isoko yo kuri Luningu.
Isoko ya Luningu Abanyamulenge bafatiwemo, iherereye muri Plaine dela Ruzizi, Cheferie Bafuliru ariyo Remera, muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru avuga ko aba basore bari baremye nk’uko bisanzwe kimwe n’uko n’abayandi moko arimo Abapfulero, Ababembe n’Abavira baremye; kandi bamwe bo muri abo batanu bafashwe, baremye iyo soko baturutse mu mujyi wa Uvira, abandi mu tundi duce two muri iyi teritwari.
Hari amashusho yagiye hanze nyuma y’uko bariya basore batanu bafatwa, agaragaza amaboko yabo bayashubije inyuma, ibyo bita gufunga akandoyi, kandi ahambiriye imigozi cyane. Hari ahandi ubabona burijwe kuri moto. Ndetse hari nubwo umwe wo muri bo yashyizwe mu muhanda ahambiriye, ubona yunamye afite agahinda kenshi mu maso.
Ubuhamya bugira buti: “Niba barasekewe! ntacyo tuzi hagataho. Bafatiwe mu isoko ya Luningu. Ariko tubona barazize amasura yabo, nta kindi cyaha!”
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, abafashwe bose bari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.
Binavugwa ko bamaze gufatwa, bajanwa gufungirwa kuri biro 2 iherereye mu mujyi wa Uvira.
Ibyo bibaye mu gihe mu byumweru bitatu bishize, hari abandi basore 8 ba Banyamulenge bafatiwe i Fizi ku izone. Bakaba barafashwe ubwo bari bavuye mu Minembwe, berekeje mu bice by’i Baraka na Uvira.
Bane bo muribo, barishwe, abandi bane barafungwa. Amakuru amwe avuga ko bafungiwe Uvira, ariko harandi makuru avuga ko kugeza n’ubu imiryango yabo itaramenya neza iyo bafungiwe.
Hagataho, Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, babuze amahoro. Igihe batagabweho ibitero by’ingabo za Congo, barahohoterwa bagafungwa, ubundi bakicwa.
Tuzarengana kugeza ryari koko
Ababantu bagomba kureka uyumutima wakinyamaswa we are Congolese like others they should stop that bad manners plz