Tanganyika ikomeje kubera ibamba abacuruzi b’inka barimo n’aba Banyamulenge
Ikiyaga cya Tanganyika gikomeje kuba ikibazo gikomeye ku bacuruzi b’inka barimo n’aba Banyamulenge bazicururiza i Kalemi mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bazikuye mu gihugu cya Tanzania.
Nk’uko bamwe muri aba bacuruzi b’inka babwiye Minembwe Capital News, bagaragaje ko muri iki cyumweru gishize cyonyine bote zibiri z’inka zarengewe n’amazi.
Muri izo hazama Inka 45, mu gihe izindi 46 zarokotse. Bavuga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu n’ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, itariki ya 26/10/2025.
Uwavuganaga na Minembwe Capital News yagize ati: “Umutekano mu bisanzwe urahari ino i Kalemi. Ikibazo dufite gusa n’i Cyatanganyika.”
Yakomeje ati: “Iyo aya mazi ya Tanganyika atombotse akabamo umuyaga atuma haba ibibazo tutari twiteze, nko muri kiriya cyumweru gishize ni ko byagenze twakibuzemo Inka 45.”
Uyu yanagaragaje ko atari bwo bwa mbere ibyo biba, ngo kuko byagiye bibabaho kenshi, ndetse ngo hari n’ubwo bitwara n’ubuzima bw’abantu.
Yanavuze kandi ko ahanini ubucuruzi bw’inka usanga muri Kalemi-Tanzania bukorwa n’Abanyamulenge gusa, ariko agaragaza ko hari n’abandi batari benshi babukora bo mu yandi moko.
Bivuze ko atari bo bonyine.
Ikindi yagaragaje n’uko na ziriya bote zigenderamo Inka zabo, usanga zishaje bikaba na byo biri mu bituma impanuka ziyongera.
Hagataho, yavuze ko n’ubwo bafite izo mbogamizi, ariko ntibacitse intege, avuga ko bakomeje ibikorwa bibateza imbere.






