Trump wahoze ari perezida w’Amerika yavuze ikizazana intambara ya Gatatu y’Isi, avuga n’uyihishe inyuma.
Ni mu butumwa bwana Donald Trump yatanze ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize ubwo yari akomeje kuri Kamala Harris uwo bahatana mu matora ateganyijwe kuba muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko igihe uyu mudemocrates yaramuka atsize amatora muri icyo gihe intambara ya Gatatu y’isi yahita yubura.
Donald Trump yavuze ko we igihe yatorerwa kongera kuyobora Amerika intambara iri hagati ya Israel na Hamas yarangira Burundu kandi bikaba vuba.
Ariko avuga ko Kamala Harris atorewe kuyobora iki gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika abantu baba begereje kubona intambara ya Gatatu y’Isi kandi ko yaba intambara ikomeye.
Yagize ati: “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe cyose cyabayeho kuva intambara ya kabiri yarangira. Turayikozaho imitwe y’intoki kubera iki gihugu.”
Ibi Donald yabigarutseho mu gihe yari amaze igihe atangaza ko iyo aza kuba ari perezida intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine itari kuvuka.
Ibi ari kubigarukaho mu gihe ari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuyobora igihugu cya Amerika, aho ahagarariye ishyaka rya Républicains. Mu gihe Kamala Harris we aserukiye ishyaka ry’Abademocrates.
Amatora y’u mukuru w’igihugu muri iki gihugu cya Amerika azaba mumpera z’uyu mwaka w’ 2024.
MCN.