Trump wasezeranyije kurangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24 gusa, yagize icyo abivugaho.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine atazi neza ko izahagarara, ni nyuma y’uko mu mezi make ashize yari yasezeranyije kuzayihagarika mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ku ndege Air Force one, yagize ati: “Sinzi. Sinohamya ko tuzabigeraho cyangwa tutazabigeraho.”
Muri iki kiganiro yanabijwe niba guhagarika iriya ntambara ari ikintu ashyira imbere cyane, na we asubiza ati: “Ego. Byonshimisha kubona ihagaze burundu.”
Ubwo perezida Trump yiyamamazaga mu matora y’ubushize y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ari na yo yasize atsinze ayo matora, yavuze ko aramutse ayatsinze, intambara ibera muri Ukraine yayirangiza mu masaha 24. Ariko amaze kugera ku butegetsi, yakomeje kubiseseranya akabiha ibihe.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru cya Time, yabajijwe icyo avuga kubyo yiyemeje byo guhagarika intambara mu masaha 24 ya mbere amaze kugera ku butegetsi, yasubije ko ibyo yavuze byari imvugo ngereranyo, ngo kugira ngo agaragaze amarangamutima ye.
Ku rundi ruhande, Ukraine yo iracyakomeje gusaba Amerika n’ibihugu byo mu Burayi ku yiha ufasha bwo kwikingira ibitero byo mu kirere. Ni mu gihe ibitero by’u Burusiya nabyo bikomeje kugabwa kuri iki gihugu.
Intwaro isaba harimo ibibunda bikaze byo mu bwoko bwa Patriot n’ibisasu byayo, ari nabyo bishobora gusama ibisasu bya misile by’u Burusiya biraswa kure.
Ariko nubwo biri uko, ibinyamamakuru byo muri Amerika biheruka gutangaza ko iki gihugu cyafashe ingingo yo kutazongera kohereza intwaro zayo muri Ukraine, nubwo abategetsi bayo batabyemeza.
Umunyamakuru yabajije Trump ati: “Kubera iki wahagaritse kohereza Ukraine uburyo?”
Trump asubiza ati: “Ntitwabuhagaritse , turikububaha, tumaze no kubaha nyinshi cyane, kandi dukorana na bo, turanategura kandi kubafasha. Ariko Biden yishe igihugu cyacu cyose mu kubaha intwaro. Ni byiza rero ko dukora tunatekereza kugira ngo tutaja gusanga twisigaje gutyo.”
Hagataho, intambara na zo ntizisiba, kuko impande zombi zikomeza kugabanaho ibitero.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 06/07/2025, igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, cyatangaje ko cyahanuye amadrones 117 muri 157 zari zagabye ibyo bitero.
Mu gihe kandi n’u Burusiya bwatangaje ko na bwo bwahanuye drones 120 za Ukraine.