Trump yatanze ishusho nshya ku ntambara ya Ukraine, aho Yagaragaje ko Gusubirana ubutaka bwayo bitakiri mu mahitamo ya nyayo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga akomeye ko Ukraine idashobora kongera gusubirana ubutaka bwayo yambuwe n’u Burusiya, agaragaza ko gushyira imbere amahoro n’umutekano biruta gukomeza intambara idatanga icyizere.
Mu magambo ye, Trump yemeje ko Ukraine idakwiriye gukomeza kugorana isaba gusubizwa ubutaka itagifite mu maboko yayo, ashimangira ko ukuri kw’uyu munsi ari uko ayo masambu yamaze kuyamburwa ku rwego rwa gisirikare na politiki.
Mu kwezi gushize, ubutegetsi bwe bwari bwashyize ahagaragara umushinga w’amahoro ugamije kurangiza intambara imaze imyaka muri Ukraine. Uwo mushinga, wakomeje kuvugururwa inshuro nyinshi, usaba Kiev kureka umugambi wo kwinjira mu muryango wa NATO, ikanemera guheba uduce twa Crimea n’uturere twa Donbass mu ntara za Lugansk na Donetsk, twinjiye mu Burusiya nyuma y’amatora yakoreweyo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Trump yabajijwe impamvu Ukraine yakwemera gutanga ubutaka bwayo ku mugaragaro. Mu gusubiza, yagize ati:
“Reka mbabwize ukuri: ayo masambu yamaze gufatwa. Murabizi neza. Ubutaka barabutakaje. Icyo turi kwitaho ubu ni uburyo Ukraine yizezwa umutekano kugira ngo intambara itazongera kubura.”
Trump yakomeje avuga ko ubuyobozi bwe buri gukora ku byemezo bifatika by’umutekano, bigamije guhagarika burundu intambara no gukumira ko yazongera kubura mu bihe biri imbere.
Yanatangaje ko aherutse kugirana ibiganiro byihariye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho yemeje ko u Burusiya bwagaragaje ubushake bwo kurangiza aya makimbirane hifashishijwe inzira ya dipolomasi.
Nyuma y’inama yabereye i Berlin ku wa Mbere, yahuje intumwa zihagarariye Trump ari bo Steve Witkoff na Jared Kushner n’itsinda rya Ukraine, Trump yavuze ko yagiranye “ikiganiro kirekire, cyimbitse kandi cyiza cyane” n’abayobozi b’u Burayi, umuryango wa NATO ndetse na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Aya magambo ya Trump agaragaza icyerekezo gishya cy’Amerika ku kibazo cya Ukraine, aho igitekerezo cy’amahoro n’ubwumvikane gishyirwa imbere kurusha gukomeza intambara ishobora gukomeza gutwara ubuzima bw’abantu n’umutungo w’ibihugu.






