“Turicwa Buri Munsi ku Nyungu za Kinshasa”- Ubutumwa bukomeye bwa Gen Mayele buvuguruza imikorere ya FARDC mu Burasirazuba bwa RDC
Jenerali Mayele, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yatanze ubutumwa bukomeye kandi buteye impaka, agaragaza umunaniro, intimba n’akarengane avuga ko we n’ingabo ayoboye bamaze igihe kinini bahura nabyo mu ntambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Mu butumwa bwakwirakwiye ku wa Mbere, Jenerali Mayele yatangaje amagambo ashimangira ko ingabo ziri ku mirongo y’imbere ziri gupfa buri munsi ku nyungu za politiki za Kinshasa, mu gihe zatereranywe nta bufasha, nta bikoresho n’inkunga ikwiye zihabwa.
Yagize ati: “Nimureke M23 yinjire i Fizi. Nanze ko dukomeza gutura ibitambo abaturage b’inzirakarengane n’urubyiruko rwacu ku nyungu z’abantu b’i Kinshasa batadutekereza.”
Uyu muyobozi w’igisirikare yakomeje asobanura ko mu gihe intambara ikomeje, abahitanwa nayo ari abaturage bo mu gace ka Fizi n’urubyiruko rwaho, mu gihe nta nyungu igaragara babifitemo. Yagaragaje ko ingabo ayoboye zigeze kurwana urugamba rukomeye i Luvungi zidafite inkunga iyo ari yo yose ya Leta, ibintu avuga ko byerekana uburangare bukabije bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Ati: “Abategetsi baza i Uvira, ariko nta bufasha bufatika baduha. Iyi ntambara ni iya politiki. Nituramuka tubonye ko M23 iza kugirira nabi abaturage, tuzayirwanya. Ariko niba izanye ituze n’umutekano, nibayireke igere hose.”
Aya magambo ya Jenerali Mayele akomeje gukurura impaka zikomeye mu gihugu no hanze yacyo, kuko agaragaza mu buryo bweruye icyuho kiri hagati y’ubuyobozi bukuru bwa RDC n’uturere two mu Burasirazuba, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’imibereho y’abasirikare n’abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko iri jambo rishobora kongera kugaragaza ikibazo cy’ukudahuza hagati ya Kinshasa n’iyo mirwano yo mu Burasirazuba, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku hazaza h’umutekano w’igihugu no ku miyoborere y’ingabo za Leta, mu gihe intambara n’amakimbirane bikomeje gufata indi ntera.
MCN (Minembwe Capital News).






