Twagarutse kudushya n’ubugome ndenga kamere bwakozwe na perezida Idi Amini Dada wayoboye Uganda.
Perezida Idi Amin Dada niwe perezida wa gatatu w’igihugu cya Uganda, aho yayoboye kuva mu 1971 kugeza mu 1979, ariko ubutegetsi bwe bwaranzwe n’udushya no gukandamiza abaturage ndetse n’itoteza ridasanzwe yakoze rishingiye ku moko.
Amateka avuga hejuru ya perezida Idi Amini Dada, agaragaza ko uyu mu perezida kwatakandamije abo badahuje ubwoko gusa, kwahubwo ku buyobozi bwe habaye ubwicanyindengakamerekandi ahanini yakurikizaga icyinewabo.
Ndetse kandi ku ngoma ya Idi Amini Dada, iki gihugu cya Uganda cyabayemo ruswa itarigeze ibaho n’ikindi gihe aho ndetse kandi ngo habaye n’imicungire mibi ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu.
Umunsi umwe uyu mu perezida wari waramamaye mu gukora ibibi, abaturage be bagiye kugira gutya babona abazungu bari bazwiho ubuhangange bukomeye bamuhetse mu ngombyi.
Ibi byatumye haba gutangara kw’abaturage ba Uganda ku bona abazungu babakoloni bahetse umugabo w’umwirabura kandi bamuzengurukana mu mujyi wa Kampala n’amaguru.
Amashusho yakera abigaragaza, ubona aba bazungu barimo bazengurukana Idi Amini Dada babize ibyuya kandi barushye bidasanzwe.
Nanone kandi aya mateka asobanura ko Idi Amini Dada yategetse abazungu babakoloni ku muheka mu rwego rwo kubitura inabi bakoreye Abanyafrika mu gihe cy’u bukoloni. Gusa ibi ngo byaje gutuma haba urwango hagati y’igihugu cy’u Bwongereza n’ubutegetsi bwa Idi Amini Dada, bikaba biri mu byatumye uyu mugabo ataramba ku butegetsi, dore ko yayoboye imyaka icenda kandi bizwi ko abanyagitugu baratindaga ku buyobozi muri icyo gihe.
Idi Amini Dada yavutse mu 1924 , avukira ahitwa Koboko, ahagana mu mwaka w’ 2003 nibwo yapfuye. Yabaye perezida wa gatatu muri iki gihugu cya Uganda nyuma ya Fredrick Mutesa na Milton Obote.
MCN.