Twirwaneho Yagaruye Amahoro i Mwenga: Abaturage b’Amoko Atandukanye Bahuriye mu Bumwe n’Ubwiyunge
Muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru ishimishije y’ihinduka rikomeye mu mibereho y’abaturage. Abaturage b’amoko atandukanye arimo Abanyamulenge, Ababembe, Abapfulero n’Abanyindu, batangiye kongera kubana mu mahoro, basiga inyuma imyaka myinshi yaranzwe n’intambara n’amakimbirane.
Amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko abaturage baturutse mu duce twa Mikenge na Kipupu bahuriye muri centre ya Mikenge mu nama igamije amahoro n’ubwiyunge, bagaragaza ku mugaragaro ubushake bwo kongera kubaka umubano ushingiye ku bwumvikane, icyizere n’iterambere rusange.
Iyi ntambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu gusana ibikomere byatewe n’amakimbirane yamaze igihe kirekire, aho abaturage bagaragaje ko bahisemo inzira y’amahoro aho gukomeza inzigo n’amacakubiri. Abitabiriye iyo nama bashimangiye ko amahoro ari yo nkingi y’iterambere rirambye, kandi ko nta muryango n’umwe wagira ejo hazaza heza mu gihe amakimbirane akomeje.
Ku bijyanye n’umutekano n’imibereho y’abaturage mu burasirazuba bwa Congo, abitabiriye ibyo biganiro bavuze ko uku kunga ubumwe kw’abaturage ari ikimenyetso cy’icyizere gishya, kandi ko bishobora kuba intangiriro y’igihe gishya kirangwa n’umutekano, ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage ba Mwenga n’utundi duce duturanye.
Nubwo inzira ikiri ndende, abaturage bagaragaje icyizere cy’uko gukomeza ibiganiro, kwiyunga no gufatanya bizatuma amahoro ashimangirwa burundu, bityo Mwenga ikaba urugero rwiza rw’uko amahoro ashoboka iyo habayeho ubushake bw’abaturage ubwabo.
Umutwe wa Twirwaneho wavuzwe nk’uwagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze n’umutekano muri aka gace, nyuma y’uko mu kwezi kwa Kabiri k’umwaka ushize wafashe ibice bya Mikenge na Minembwe, ugakuraho ingabo za Leta ya Kinshasa, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Byagaragajwe ko izo ngabo n’abambari bazo ari bo bakunze gukongeza amacakubiri hagati y’amoko aturiye ibyo bice, bigatuma habaho umwuka w’urwango n’imvururu zidacogora.
Kuva Twirwaneho yafata iya mbere mu micungire y’umutekano, abaturage b’amoko yose batangaje ko batangiye gusubirana ituze, amahoro n’icyizere cyo kubana mu bwubahane no mu bumwe.






