Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwagize icyo bwihanangiza Abanyamulenge n’inshuti zabo, ku byo kwibuka Gen. Rukunda.
Umutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kw’Abanye-Kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakandamijwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, kudapfa kwibuka General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, ko ahubwo bigomba gukorwa mu nzira nziza aho bashaka ku mwibuka bakabitegurana n’umuryango we bwite ndetse n’ubuyobozi bwa Gakondo bukaba bubizi.
Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho washize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/03/2025.
Itangazo rya Twirwaneho rifite insanganyamatsiko igira iti: “Itangazo ryo kumenyesha.”
Nk’uko bigaragara, iri tangazo riteweho umukono n’umuhuza bikorwa wa Twirwaneho, Ndakize Welcome Kamasa, rikaba ritangira rigira riti: “Ubuyobozi bwa MRDP-TWIRWANEHO, bukomeje kwihanganisha Abanyamulenge bose kubyago ubwoko bwacu bumazemo imyaka irindwi bukorerwa jenocide kuva 2017 kugeza ubu.”
Jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko abayirinyuma ari ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse kandi n’ubutegetsi bw’u Burundi bukaba buteza Kinshasa umurindi, ariko nyamara amahanga yakomeje kuvunira ibiti mu matwi, kuko yakomeje kurebera ibiba ku Banyamulenge ntagire icyo abikoraho.
Twirwaneho, muri iryo tangazo, igaragaza ko ubumwe bw’Abanyamulenge kwa r’izo mbaraga zabo, bityo bashikame kandi barwanirire hamwe nibwo bazatsinda.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “inshuti n’abavandimwe ba Banyamulenge bategura kwibuka General Rukunda Michel Makanika, watabarutse ku ya 19/02/2025, bagomba kubitegurana n’umuryango we bwite, kandi bakabitegurana n’ubuyobozi bwo muri Gakondo iri hanze ya Congo ( diasipora).”
Ivuga kandi ko n’abategura kwibuka izindi ntwari zatabarukanye hamwe na Makanika, abashaka kuzibuka bagomba kuba babiteguranye n’imiryango ziriya ntwari zivukamo, kandi ko ubuyobozi bwa Gakondo bugomba kuba bubizi.
Twirwaneho kandi, yasabye abasanzwe barivanye muri za Mutualite n’abazwi ko barwanya Twirwaneho iyo Gen.Makanika yarayoboye, guhita bahagarika ibikorwa byo kumwibuka, no kwirinda gukoresha izina ry’iyi ntwari mu bikorwa by’inyungu zabo bwite, ngo kuko bikomeretsa imitima y’ubwoko, kandi ngo bigaragaza kudaha agaciro k’umuryango mugari yarahagarariye.
Iri tangazo rya Twirwaneho, ryasoje risaba ko “mu gihe cyo kwibuka General Rukunda Michel, hagombwa kuzirikana ubutwari bwe, umurage yabasigiye no guharanira kuzagera ku ntego yari yariyemeje yo kurwanirira Abanyamulenge mupaka bakazagera ku Mahoro arambye mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

