• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwagize icyo bwihanangiza Abanyamulenge n’inshuti zabo, ku byo kwibuka Gen. Rukunda.

minebwenews by minebwenews
March 8, 2025
in Regional Politics
0
Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwagize icyo bwihanangiza Abanyamulenge n’inshuti zabo, ku byo kwibuka Gen. Rukunda.
161
SHARES
4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwagize icyo bwihanangiza Abanyamulenge n’inshuti zabo, ku byo kwibuka Gen. Rukunda.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kw’Abanye-Kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakandamijwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, kudapfa kwibuka General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, ko ahubwo bigomba gukorwa mu nzira nziza aho bashaka ku mwibuka bakabitegurana n’umuryango we bwite ndetse n’ubuyobozi bwa Gakondo bukaba bubizi.

Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho washize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/03/2025.

Itangazo rya Twirwaneho rifite insanganyamatsiko igira iti: “Itangazo ryo kumenyesha.”

Nk’uko bigaragara, iri tangazo riteweho umukono n’umuhuza bikorwa wa Twirwaneho, Ndakize Welcome Kamasa, rikaba ritangira rigira riti: “Ubuyobozi bwa MRDP-TWIRWANEHO, bukomeje kwihanganisha Abanyamulenge bose kubyago ubwoko bwacu bumazemo imyaka irindwi bukorerwa jenocide kuva 2017 kugeza ubu.”

Jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko abayirinyuma ari ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse kandi n’ubutegetsi bw’u Burundi bukaba buteza Kinshasa umurindi, ariko nyamara amahanga yakomeje kuvunira ibiti mu matwi, kuko yakomeje kurebera ibiba ku Banyamulenge ntagire icyo abikoraho.

Twirwaneho, muri iryo tangazo, igaragaza ko ubumwe bw’Abanyamulenge kwa r’izo mbaraga zabo, bityo bashikame kandi barwanirire hamwe nibwo bazatsinda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “inshuti n’abavandimwe ba Banyamulenge bategura kwibuka General Rukunda Michel Makanika, watabarutse ku ya 19/02/2025, bagomba kubitegurana n’umuryango we bwite, kandi bakabitegurana n’ubuyobozi bwo muri Gakondo iri hanze ya Congo ( diasipora).”

Ivuga kandi ko n’abategura kwibuka izindi ntwari zatabarukanye hamwe na Makanika, abashaka kuzibuka bagomba kuba babiteguranye n’imiryango ziriya ntwari zivukamo, kandi ko ubuyobozi bwa Gakondo bugomba kuba bubizi.

Twirwaneho kandi, yasabye abasanzwe barivanye muri za Mutualite n’abazwi ko barwanya Twirwaneho iyo Gen.Makanika yarayoboye, guhita bahagarika ibikorwa byo kumwibuka, no kwirinda gukoresha izina ry’iyi ntwari mu bikorwa by’inyungu zabo bwite, ngo kuko bikomeretsa imitima y’ubwoko, kandi ngo bigaragaza kudaha agaciro k’umuryango mugari yarahagarariye.

Iri tangazo rya Twirwaneho, ryasoje risaba ko “mu gihe cyo kwibuka General Rukunda Michel, hagombwa kuzirikana ubutwari bwe, umurage yabasigiye no guharanira kuzagera ku ntego yari yariyemeje yo kurwanirira Abanyamulenge mupaka bakazagera ku Mahoro arambye mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tags: GakondoMakanikaTwirwanehoYihanangirije
Share64Tweet40Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo Amerika ivuga ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa RDC.

Ibyo Amerika ivuga ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?