Twirwaneho Yavuze ku Kibazo cy’Umutekano w’Abasivili Nyuma y’Iyoherezwa ry’Ingabo z’u Burundi mu Misozi y’i Mulenge
Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), watangaje ko ingabo z’u Burundi zongeye koherezwa mu duce twa Bibogobogo na Point-Zéro, two muri teritwari ya Fizi, ahatuwe n’Abanyamulenge.
Ibi yatangajwe tariki ya 08/ 2026 aho byatangajwe n’umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome, wavuze ko izo ngabo ziyobowe n’abofisiye barimo uwitwa Nshimirimana, kandi ko intego yazo ari ugufata no kugenzura imisozi miremire ituyemo Abanyamulenge.
Yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yamaganiye kure iyi gahunda mbi y’ingabo z’amahanga, igamije guhungabanya umutekano w’abasivili b’Abanyamulenge bo muri Bibogobogo na Minembwe, no kubafungira inzira z’ingenzi, bikarushaho kubashyira mu kaga.”
MRDP-Twirwaneho ivuga ko kuva mu kwezi kwa gatatu 2025, ingabo z’u Burundi zifatanyije n’ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, zagize uruhare mu bikorwa byibasira abasivili b’Abanyamulenge. Ibyo bikorwa birimo kwica abantu, iyicarubozo, gushimuta, gufata ku ngufu no gusahura imitungo.
Uyu mutwe kandi uvuga ko kuva mu kwezi kwa cumi 2025, imibereho y’Abanyamulenge batuye muri Minembwe yarushijeho kuzamba, bitewe n’uko inzira zose zibajyana ku masoko no ku mavuriro zafunzwe n’ingabo z’u Burundi n’indi mitwe zikorana. Ibi byatumye kubona ibyangombwa by’ibanze bigorana cyane, aho ababibonye babihabwa ku giciro kiri hejuru cyane.
Nk’uko MRDP-Twirwaneho ibitangaza, umubare w’abapfira mu mavuriro yo muri Minembwe warazamutse ku buryo bugaragara, by’umwihariko abana bari munsi y’imyaka itanu, bitewe n’ibura rikabije ry’imiti n’ubuvuzi bukwiye.
Nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe ibice byinshi byo mu kibaya cya Ruzizi n’umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri 2025, hari amakuru yari yatangiye kuvuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi zasubiye iwabo, zirimo n’izari zaragize uruhare mu bitero byibasira Abanyamulenge.
Gusa, amakuru aherutse kumenyekana agaragaza ko u Burundi bwongeye kohereza ingabo mu bice byo muri Fizi byegereye Ikiyaga cya Tanganyika, birimo n’umujyi wa Baraka, mu rwego rwo gufatanya n’ingabo za RDC gusubukura ibitero.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Bibogobogo na Point-Zéro zaturutse mu mujyi wa Baraka, ikanasaba ko umutekano w’abasivili n’uw’imitungo yabo urindwa, igashimangira ko itazarebera mu gihe uwo mutekano ukomeje gushyirwa mu kaga.






