Twirwaneho yerekanye umurundo w’intwaro yambuye ingabo z’u Burundi n’iza FARDC
Umutwe wa Twirwaneho wagaragaje intwaro nyinshi uvuga ko wambuye ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa Kane tariki ya 6/11/2025, mu misozi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abarwanyi ba Twirwaneho bahagaze iruhande rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibifaru, n’amasasu menshi bavuga ko babikuye mu birindiro bikomeye by’ingabo za Leta n’izi gisirikare cy’u Burundi zari mu duce twa Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde.
Mu ntwaro zafashwe harimo mashine gun, mortiers, AK-47, ibi birindiro byafatiwemo n’ibikoresho bya gisirikare byo mu rwego rwo hejuru ndetse n’ibikoresho birasa amakompola.
Iyi mirwano yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 4/11/2025, ubwo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, hamwe n’imitwe ifatanyije na zo nka FDLR na Wazalendo bashotoraga Twirwaneho mu nkengero za Centre ya Minembwe. Ariko bivugwa ko Twirwaneho yabashije kubasubiza inyuma no gufata ibirindiro byabo.
Amakuru avuga ko nyuma yo gutsindwa, ingabo za Leta n’iz’u Burundi zateye icyuho mu birindiro bya Point-Zero na Birarombili, aho bivugwa ko zataye ibikoresho byinshi zikahava zihunga.
Umutwe wa Twirwaneho ukomeje kugaragaza ko ushoboye mu rugamba, ndetse ukaba ukomeje kugenzura uduce wafashe, mu gihe ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gusubira inyuma.
Iyi ntsinzi ya Twirwaneho yaje nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itatu, aho uyu mutwe uvuga ko wari watewe n’izi ngabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije.
Kugeza ubu, umutwe wa Twirwaneho ukomeje kugenzura uduce wafashe, mu gihe abaturage bo mu bice byari byarazahajwe n’intambara batangaza ko umutekano wagarutse gahoro gahoro.
Iyi mirwano ije mu gihe ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gufata indi ntera, ndetse igihugu cy’u Burundi kinengwa kugira uruhare muri iyi ntambara.







