Twirwaneho yirwanyeho , irasa FARDC, maze ishwiragira mu Bisambu.
Amakuru ava mu Minembwe arahamya ko ingabo za Leta ya Kinshasa zari zagabye igitero kuri Evomi mu baturage, Twirwaneho yazirwanyije zihunga zerekeza kuri brigade muri centre ya Minembwe.
Urukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 26/12/2024 ni bwo ingabo za leta ziyobowe na Col.Jean Pierre Lwamba zagabye igitero kuri Evomi ho ku Runundu.
Nyuma y’uko FARDC igabye iki gitero kuri Evomi, Twirwaneho yatabaye abaturage maze ikubita inshuro iz’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zihunga kubi.
Minembwe.com yamaze kumenya neza ko iz’i ngabo zahunze ziva kuri Evomi no mu i Rango rya Runundu hejuru aho zari zashyinze ibibunda bikaze.
Nk’uko iyi nk’uru ikomeza ibisobanura iri Rango ryarimo rifasha FARDC kurasa mu baturage, kuko ryitegeye uduce twose two ku Runundu na Kabingo.
Ariko aka kanya, Twirwaneho yamaze gufata agace ka Evomi kose n’i Rango rya Runundu.
Umwe mu baturage bari ku rwanira kuri Evomi yabwiye Minembwe.com ati: “Twabakubise. Aka kanya tuvugana, FARDC kiriruka ihunga, imwe yanyuze mu Barama, Indi ku Runundu rwa Mutanoga, indi yanyuze mu dusambu. Bari guhunga berekeza muri centre ya Minembwe.”
Aya makuru anavuga kandi ko abenshi muri iz’i ngabo za RDC bahunze bava kuri Evomi bamanutse bitse ku Runundu kwa Bachoba bakomeje kugana kuri brigade.
Hagati aho i Lundu ho n’ahandi mu tundi duce, haracyatuje, nubwo Twirwaneho igishamiranye n’izi ngabo za Leta zireba aka gace.