U Bubiligi bwagiriwe inama yuko bwari kuba bwitwara mu gihe ari bwo nyiribayazana w’amateka mabi u Rwanda rwagize.
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko u Bubiligi iyo buzirikana ko ari bwo nyiribayazana w’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bwari kuba buca bugufi.
Ni mukiganiro uyu munyacyubahiro yagiranye n’itangazamakuri i Kigali mu Rwanda nyuma y’aho u Rwanda rucyanye umubano n’u Bubiligi ndetse rwirukana Abadipolomate babwo aho rwabahaye amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.
Muri iki kiganiro yavuze ko u Bubiligi imyitwarire mibi bwagiye bugaragariza u Rwanda rwatumye rufata iki cyemezo.
Ni icyemezo rwafashe ku ya 17/03/2025, umunsi utazibagirana mu mateka y’iki gihugu, aho rwayifashe rushingiye ku myitwarire igayitse u Bubiligi bwarugaragarije.
Yagize ati: “Kuko u Bubiligi ni cyo gihugu twavuga ko ari yo ntandaro y’amateka mabi u Rwanda rwahuye na yo, y’amateka ya jenocide yakorewe Abatutsi. Iyo hataba ubukoloni bw’u Bubiligi ntabwo jenocide yashoboraga kuba.”
Avuga ko jenocide yakorewe Abatutsi yaturutse ku irondabwoko, kandi ko u Bubiligi ari bwo bwazanye politiki yo gutanya Abanyarwanda.
Yagize ati: “Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, ntacyo bahuriyeho, bataziye mu Rwanda rimwe, ibyo ni Ababiligi babitangiye.”
Yavuze ko ubwo Ababiligi binjiraga mu Rwanda kwaribwo akarengane kinjiye mu Banyarwanda.
Avuga ko u Bubiligi bwari bukwiye kwibuka aka kaga kose bwateje u Rwanda, kuburyo bwari bukwiye kugenza make.
Ati: “U Bubiligi bukwiye guca bugufi, bukumva ko ari bwo nyiribayazana w’ibibazo byose u Rwanda rufite.”
Ku cyumweru nabwo, ni bwo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na baturage, kikaba cyarabereye muri BK Arena .
Mu gufata ijambo yavuze ko u Bubiligi bwahemukiye u Rwanda kuva kera cyane, kandi agaragaza ko n’ubu bugikomeje kuruhemukira, avuga ko igihe kigeze ngo bubihagarike.
Yagize ati: “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanagiriza n’ubu ngubu.”