• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Bubiligi bwongeye kuregwa n’abagore ba Banye-kongo bajanwe mu Bubiligi igihe cy’ubukoloni.

minebwenews by minebwenews
September 11, 2024
in Regional Politics
0
U Bubiligi bwongeye kuregwa n’abagore ba Banye-kongo bajanwe mu Bubiligi igihe cy’ubukoloni.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bubiligi bwongeye kuregwa n’abagore ba Banye-kongo bajanwe mu Bubiligi igihe cy’ubukoloni.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni abagore batanu baba metisse, bakuwe mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, igihe cy’ubukoloni, bajyanye leta y’u Bubiligi mu rukiko bayishinja ku batandukanya n’ababyeyi babo.

Barimo uwitwa Simone Ngalula, Monique Bintu Bingi, Lea Tavares Mujinga, Noelle Verbeeken na Marie-Jose Loshi, bose babyawe n’abagore b’Abanyekongo batewe inda n’Ababiligi bari muri RDC igihe cy’ubukoloni.

Ahagana mu mwaka w’ 1948 na 1961, bajyanywe mu bigo bya gikristo byo mu Bubiligi, batandukanyijwe na ba nyina.

U Bubiligi bwasobanuye ko kujyana aba bana i Bruxelles mu Bubiligi byari ukugira ngo bahabwe uburezi bwiza bw’iburayi, ariko ukuri kwamenyekanye ni uko batashakaga ko baguma muri RDC.

Ubwo u Bubiligi bwategekaga Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwagiye kuvayo bujana abana bari hagati ya 14,000 na 20,000. Impamvu nyakuri yatumye bubikora, ni uko butashakaga ko bazamenya ubwenge, bakazabahinduka.

U Bubiligi kandi bwatinyaga ni uko Abanyekongo bashoboraga kwitiranya aba ba metissses n’Ababiligi bakazabafata nk’abanyembaraga.

Aba bagore bose bafite imyaka 70 y’amavuko. Ahagana mu mwaka w’ 2021 bari bareze kandi leta y’u Bubiligi, bagaragaza ko gutandukanywa n’ababyeyi babo biri mu bigize ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Icyo gihe urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwateye utwatsi ikirego cyabo, rusobanura ko rudashobora kugendera ku itegeko ritabagaho rigena icyaha kitabagaho igihe cy’u Bukoloni.

Nyuma y’umwanzuro w’uru rukiko, abanyamategeko b’aba ba metissses bagize bati: “Barashimuswe, bafatwa nabi, barirengagiza, bakurwa mu Isi. Ni ikimenyetso kiriho cy’icyaha cyakozwe na leta ariko kitahawe agaciro.”

Mu bujurire batanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 09/09/2024, bagaragaje ko bifuza ko urukiko rwemeza ko icyaha cyibasiye inyokomuntu cyabagaho mu gihe cy’ubukoloni.

Abanyamategeko babo banagagaragaje ko iki cyaha cyabagaho ngo kuko n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Nuremberg, muri icyo gihe rwaburanishije ndetse ngo runakatira ubutegetsi bw’Abanazi bari barakoze ibifitanye isano nibyo.

Aba bagore bose kwari batanu bifuza ko mu gihe bazatsinda uru rubanza, bazahabwa indishyi. Ikiruta ibindi kuri bo ni uko icyaha bakorewe cyazahabwa agaciro n’ubutabera bw’u Bubiligi.

Ahagana mu mwaka w’ 2019, Charles Michele wari minisitiri w’intebe w’u Bubiligi yasabye imbabazi ku bana b’Abanyekongo u Bubiligi bwashimuse muri RDC hagati mu 1959 na 1962, agaragaza ko bitari bikwiye ko bimwa ubutabera.

Umwami Philippe w’u Bubiligi na we ubwo yagiriraga uruzinduko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu 2022, yasabye imbabazi ku bw’ubububare Ababiligi bateye Abanyakongo mu gihe cy’ubukoloni, gusa ntacyo yavuze ku ndishyi bamaze igihe kirekire basaba.

            MCN.
Tags: Abagoreb'AbanyekongoBajanye u BubiligiBatanuUrukiko
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Muri Rutshuru habyukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Muri Rutshuru habyukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?