U Bubiligi nabwo bwafashe icyemezo gikakaye nyuma y’aho u Rwanda rwirukanye Abadipolomate babwo.
U Bubiligi bwatangaje ko bwababajwe n’icyemezo u butegetsi bw’i Kigali bwafashe cyo guca umubano na bwo, buvuga ko na bwo buza kwirukana Abadipolomate b’iki gihugu cy’u Rwanda.
Ni umwanzuro u Bubiligi bwafashe nyuma y’aho u Rwanda rutangaje ko rucanye umubano n’u Bubiligi, ndetse rugaha Abadipolomate babwo bari i Kigali mu Rwanda amasaha 48 yo kuba baruvuyemo.
Byatangajwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, aho yabinyujije kuri x, avuga ko u Bubiligi na bwo bwiruakana Abadipolomate b’u Rwanda.
Yagize ati: “U Bubiligi bubajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi no gutangaza ko Abadipolomate b’Ababiligi batagihawe ikaze.”
Yunze muri ibi agira ati: “Iki cyemezo cyerekana ko iyo ibyo tutemeranya n’u Rwanda, ruhitamo kutaganira.”
Ashimangira ko u Bubiligi buzahagarika amasezerano y’ubufatanye bwa giranaga n’u Rwanda.
U Bubiligi n’u Rwanda bimaze iminsi bitavuga rumwe, ariko byafashe intera ubwo umutwe wa m23 wagaragazaga imbaraga ugafata ibice bitandukanye byo mu Burasizuba bwa Congo.
Ni bwo iki gihugu cy’u Bubiligi cyatangiye gushishikariza ibihugu byo mu Burayi gufatira u Rwanda ibihano.
Iyi nyifato ni yo yatumye u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 17/03/2025, rufata icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, ruvuga ko rudakeneye Abadipolomate babwo ku butaka bw’igihugu cyabo.