U Bubiligi nka nyiribayazana w’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, ni mu magambo akomye yavuzwe na Perezida Kagame.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yihangirije Leta y’u Bubiligi muri iyi minsi ikomeje gutera igihugu cye ibibazo, ayibwira ko Abanyarwanda badashaka na rimwe kuba Ababiligi.
Hari mu kiganiro uyu mukuru w’igihugu yagiranye n’abaturage muri Bk Arena uyu munsi ku cyumweru tariki ya 16/03/2025.
Paul Kagame yatangaje ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagizwemo uruhare n’amahanga, kandi ko n’ubu akomeje kuzonga iki gihugu, ndetse ko u Rwanda ibyago rwagize ari uko rwakolonijwe n’u Bubiligi, ngo kuko rwagize uruhare mukurema ibice mu Banyarwanda.
Yagize ati: “U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica, twarabihanangirije kuva kera, ariko turaza kubihanagiriza.”
Muri iki kiganiro yihanangirije u Bubiligi bwafashe umukingi wo wo gushishikariza amahanga guhana u Rwanda, rushingiye ku ntambara ikomeje guhanganisha ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa m23.
Yavuze ko u Rwanda ruza guhangana n’u Bubiligi bukareka kubwiruka inyuma no kurukoronga, ko aho bigeze u Bubiligi bugomba gutanga amahoro.
Ati: “Iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi.”
Avuga ko Abanyarwanda bagomba kuba bo ubwabo, badakwiye gushaka kuba nk’abakolonije u Rwanda, ahubwo bakwiye kubiyuhagira.
Yagize ati: “Muribuka abacu twatakaje, ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda, kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, bakatubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi, udapfuye ntukire. Ibyo bakabikuziza kuko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura ndetse bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko Ababiligi bagize igihe batesha umutwe u Rwanda, rukabiyama ariko bakavunira ibiti mu matwi.
Kagame ati: “Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba bantu?
Mu mwaka wa 2023, nibwo hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi hatangiye kuvuka impaka, nyuma y’aho u Bubiligi bwanze ambasaderi wagenwe n’u Rwanda kuruhagararira i Brussel, bwana Vincent Karega.
Nyuma kandi, ubwo m23 yafataga i Bukavu, nyuma yo gufata i Goma, u Bubiligi bwafashe iya mbere mu gushishikariza ibihugu byo mu Burayi gufatira u Rwanda ibihano.
Ibi byatumye u Rwanda mu kwezi kwa kabiri rusohora itangazo rivuga ko ruhagaritse ubufatanye mu iterambere rwagiranaga n’u Bubiligi, rusobanura ko bwahisemo kubogamira kuri Leta y’i Kinshasa.
