• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

minebwenews by minebwenews
July 25, 2025
in World News
0
U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zateye utwatsi icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

Hari nyuma y’aho Perezida Macro atangaje ko igihugu cye kigomba kwemerera Palestine nk’igihugu cy’igenga mbere y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye iteganyijwe kuba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Macro yavuze ko iki cyemezo gikwiye gufasha akarere k’u Burasirazuba bwo hagati kugera ku mahoro arambye, anashimangira ko uyu munsi icyihutirwa ni ukurangiza intambara yo muri Gaza no kuruhura abaturage.

Yavuze kandi ko Palestine ikwiye kuba igihugu cyigenga, nyuma y’imyaka myinshi igabwaho ibitero bya hato na hato na Israel.

Kuko kuva mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2023, umujyi wa Gaza wo muri Palestine wugarijwe n’ibitero bikomeye ingabo za Israel zigaba ku mutwe wa Hamas, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki ya 07/10/2023.

Ibitero bya Israel muri Gaza kuri ubu bimaze guhitana abantu barenga 59,000, mu gihe abamaze gukomeretswa na byo babarirwa mu 143,000.

Rero, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanyi n’amahanga, Marco Rubio, zamaganye icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cy’uko Palestine yahinduka igihugu cyigenga, ndetse zishinja kandi u Bufaransa gutera inkunga Hamas.

Amerika yunzemo ko ibyo perezida w’u Bufaransa yatangaje bisa nko gukora mu gisebe abisirayeli bazize igitero cyo ku itariki ya 07/10/2023.

Si Amerika yamaganye u Bufaransa gusa, kuko na Israel yabwamaganye.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, abinyujije ku rukuta rwe rwa x, yagize ati: “Kiriya cyemezo kigamije guca igikuba ndetse hari ibyago by’uko gishobora gutuma hashingwa undi mutwe witwaje intwaro ushigikiwe na Iran.”

Yongeye ati: “Gushyiraho Leta ya Palestine muri iki gihe byaba ari ukurandura Israel, kutazabana mu mahoro na yo. Twumve ibintu neza , Abanya-Palestine ntibashaka ko habaho Leta na Israel, barashaka Leta hanyuma Israel irandurwe.”

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz na we yagize ati: “Israel ntizigera na rimwe yemera ko muri Palestine hajyaho urwego rushobora kubangamira umutekano wayo cyangwa gushyira mu byago ukubaho kwayo.”

Tags: u Bufaransa
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n'umugenzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?