• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.

minebwenews by minebwenews
May 2, 2025
in World News
0
U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.

You might also like

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Abategetsi bo muri Pakistan batangaje ko bafite amakuru ahagije ko u Buhinde bwiteguye kugaba igitero cya gisirikare mu gihugu cyabo.

Byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru wa Pakistan, ubwo yavuganaga ko afite amakuru yizewe ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu gihe cya vuba.

Ni nyuma yuko ku wa kabiri w’icyumweru gishize minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri Kashimir itavugwaho rumwe mu buryo ubwo ari bwo bwose babona bukwiye.

Ba mukerarugendo 26 b’Abahinde barashwe n’abagabye igitero mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi w’u musozi wa Pahalgam muri Kashimir m’u Buhinde.

Uyu minisitiri w’itangazamakuru, Attaullah Tarar, yatangaje ko New Delhi ishaka gukoresha icyo gitero cyo mu cyumweru gishize cyibasiye abasivili nk’urwitwazo kugira ngo ikore ibindi bikorwa bya gisirikare.

Attaullah Tarar akoresheje urubuga rwa x yagize ati: “Pakistan ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buteganya kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha make ari imbere bitwaje ibirego bidafite ishingiro kandi byahimbwe ko yagize uruhare mu byabaye i Pahalgam.”

Avuga ko Islamabad yiteguye gufatanya mu iperereza ryizewe, mu mucyo kandi ryigenga ryakorwa na komisiyo idafite aho ibogamiye ku gitero cya Pahalgam.

Yongeyeho ati: “Pakistan irongera gushimangira ko igikorwa nk’icyo cya gisirikare icyo ari cyo cyose cy’u Buhinde kizasubizwa byanze bikunze.”

Ku ruhande rw’u Buhinde, minisitiri Modi yabwiye abayobozi b’ingabo ko “yabonanye na minisitiri w’ingabo, Rajnath Singh, umujyanama we mu by’u mutekano ndetse n’abajenerali bakuru mu rugo rwe bwite, nk’uko amakuru ava mu nzego za Leta atangazwa na Reuters ndetse na AFP.

Bikavugwa ko Modi yahaye uburenganzira ingabo ze bwo guhitamo icyo gukora mu gusubiza icyo gitero cy’iterabwoba.

U Buhinde bukaba buhamya ko igitero cya Pahalgam cyakozwe na Pakistan, ndetse kandi ko itera inkunga abarwanyi ba kiyisilamu muri Kashimir basanzwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Buhinde.

Tags: IgiteroPakistanU Buhinde
Share27Tweet17Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Odinga war'uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana. Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga. Murukerera rwo...

Read moreDetails

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n'ibyo akivugaho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko atashimishijwe n'ifoto ikinyamakuru cya "Time Magazine" cyakoresheje kimuvugaho...

Read moreDetails

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare ba SADC batangiye kuva muri RDC.

SADC yavuze icyo iri gukora nyuma y'aho bivuzwe ko yisubiyeho ku gucyura ingabo zayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?