U Burayi bwari bwihaye kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda bwahawe igisubizo gikakaye
U Rwanda rwakuriye inzira ku murima inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi yarusabye kurekura Ingabire Victoire ufunzwe kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Ni byagarutsweho na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe wibukije inteko ya EU ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuva mu mwaka wa 1962 ubwo cyigobotoraga ubukoloni bw’Ababiligi, kandi ko imyanzuro nk’iyi idashobora guhindura uko kuri.
Minisitiri Nduhungurehe yagize ati: “Ndibutsa inteko ya EU, niba yarabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’u Burayi bwarangira. Nta myanzuro ya gikoroni izahindura uko kuri. Ya minsi yaragiye ku neza kandi burundu.”
Ingabire Victoire akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge.
Bizwi ko urubanza rwe rwari gutangira tariki ya 02/09/2025, ariko uwo munsi yanze kwitaba inteko y’abacamanza bari bagiye kumuburanisha mu rukiko rukuru rwa Kigali, asobanura ko atizeye ko yamuha ubutabera ngo kuko ari yo yasabye ko akorwaho iperereza ubwo yaburanishaga abandi barimo abahoze mu mutwe utemewe abereye umuyobozi wa DALFA Umurinzi.
Abagize inteko ya EU bateranye ku itariki ya 11/09/2025, baganira ku ifungwa rye, banafata umwanzuro wo kwamagana iryo fungwa rye, ndetse basaba ko ahita afungurwa ako kanya.
Iyi nteko kandi yasabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Theoneste na bo barekurwa.