U Burundi bwavuze ku bivugwa ko rukorana na FDLR.
Ni mu butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi(CND FDD), Reverien Ndikuriyo, aho yavuze ko kuba Leta ye yaba ikorana n’umutwe wa FDLR bitareba u Rwanda, ngo kuko nta burenganzira rufite bwo kwivanga mu bibazo bya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi bwana Reverien yabitangaje ku wa gatanu tariki ya 03/01/2025, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyarabereye mu ntara ya Makamba.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ingabo z’u Burundi n’iza Congo zifatanya n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda ku rwanya M23 mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi u Rwanda rukagaragaza ko ubwo bufatanye bwa FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC ari ikibazo ku mutekano warwo.
Ndetse kandi bikaba binajanye no kuba perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bareruye bavuga ko bazatera u Rwanda maze ngo bahirike ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.
Reverien Ndikuriyo muri icyo kiganiro, Abanyamakuru bamusabye kugira icyo avuga hejuru y’ibyo u Burundi bushinjwa ku gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR.
Maze agira ati: “U Rwanda nta burenganzira rufite bwo kwivanga mu bibera muri RDC. None u Rwanda ibya Congo rubijyamo gute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu byagisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Kandi hashize imyaka irenga 30 u Rwanda rujya muri RDC gushaka uwo mutwe bashinja gukora jenoside yakorewe Abatutsi, niba batarayimaze, ni nkako kajagari nyine baba bateza.”
Yakomeje agira ati: “Biriya n’ibintu bitwaza. Ukomeza wiriza, nta kwiriza! Kubera rero Abarundi bafite umubano mwiza n’Abanye-kongo, bari gufashanya. None umuntu ntafasha undi? None birababaje? Wabababara kubera, ibyo hakurya babishinzweho iki? Cyangwa bariyo?”
Reverien Ndikuriyo yavuze ko mbere ya 2015 u Burundi n’u Rwanda byari bifitanye umubano mwiza, ariko ngo u Rwanda ruza gukora amakosa yo gufasha ndetse no guha icumbi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza.
Yanashimangiye ko u Burundi nyuma yo gufunga imipaka yarwo n’u Rwanda rudateze kuyifungura, keretse ikibazo cya bariya bantu barimo abasirikare bagerageje gukubita ku duta kibanje gukemuka.
Nyuma y’umunsi umwe gusa, Reverien Ndikuriyo atangaje ibyo, umutwe wa M23 wakubise inshuro ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR muri teritware ya Masisi unafata Zone ikomeye yiyo teritware .