• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, August 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 25, 2025
in Regional Politics
0
U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

You might also like

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.

Reverien Ndikuriyo, umunyamabanga mukuru w’i shyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, yatangaje ko u Burundi butazabana neza n’u Rwanda mu gihe ruzaba rutarabashyikiriza abantu babwo bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza wayoboye iki gihugu cy’u Burundi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, icyo yagiriye mu ntara ya Bunyerere, akaba yarakiganiriyemo ingingo zitandukanye zirimo ubukene buvuza ubuhuha mu gihugu cye, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, itahuka ry’impunzi, gufungura imipaka no kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Abanyamakuru bamubajije igihe u Burundi bwenda kuzafungura imipaka yabwo ibuhuza n’u Rwanda, maze abasubiza ko igihugu cye kititeguye kubana neza n’u Rwanda mu gihe kitarashyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda ikwiye kudushikiriza abagerageje gukora coup d’etat. Niramuka itabikoze ntabwo tuzabana nayo neza kubera ko Abarundi bariyubaha bakihesha n’agaciro.”

U Burundi bwafunze imipaka mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024. Hari nyuma y’aho bwari butangiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe uburwanya wa Red-Tabara nyuma yigihe gito uyu mutwe ugabye ibitero muri zone Gatumba muri Bujumbura.

Muri icyo gihe u Rwanda rwasubije u Burundi ko ibyo bwatangaje atari ukuri, ngo kuko u Rwanda rudafite aho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose w’i Burundi witwaje intwaro.

Ubundi kandi u Rwanda ruvuga ko rutazohereza u Burundi abagerageje gukora coup d’etat, kuko ruramutse rubikoze rwaba rwishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi hagerahezwa kuba coup d’etat.

Yari Coup d’etat yariyobowe n’umusirikare General Godefroid Niyombare, yayikoze ubwo perezida Nkurunziza yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba(EAC).

Ariko abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi rugikubita, nibwo Gen Godefroid Niyombare n’abo bari bafatanyije, barimo abasirikare, Abapolisi n’abanyapolitiki bahunze.

U Burundi buvuga ko bahungiye i Kigali mu Rwanda, bukanasaba ko boherezwa mu rwego rwo kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera, aribyo u Rwanda ruhera ko ruvuga ko byaba ari ukwica amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Kutavuga rumwe ku mpande zombi byatumye bigira ingaruka zo gufunga imipaka.

Ifungwa ry’imipaka rigira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bwakorwaga hagati y’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande u Rwanda na rwo rushinja u Burundi gucudika n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Hari n’amakuru avuga ko FDLR yagiye gutabara u Burundi ubwo bwabagamo kugerageza gukora coup d’etat.

Binavugwa ko mu gihe haba gusenya uyu mutwe byaburundu, wahungira i Burundi, ndetse bakongeraho ko mu gihe intambara yaba muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, uyu mutwe wahita uhungira i Bujumbura.

FDLR ni umutwe uteje ikibazo ahanini ku mutekano ndetse ugira uruhare ku mutekano muke ukunze kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda runakunze kugaragaza ko igihe cyose uwo mutwe uzaba ugihari, ruzakomeza narwo ingamba z’ubwirinzi.

Tags: BurundiRwandaUmubano
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y'i Kinshasa. Mu gihe byari byitezwe ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gitangira kurwanya umutwe wa FDLR byo ku wurandura,...

Read moreDetails

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw'iki gihugu butapfa kuzamuka. André Wameso uyoboye Banki nkuru ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yasobanuye ko iterambere ry'iki gihugu...

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC. Leta y'u Rwanda yamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo byasohowe n'umuryango w'Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu,...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye  na M23  i Doha.

Perezida Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko atashimye umushinga w'amasezerano y'amahoro y'i Doha. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabwiye minisitiri w'intebe w'u Bubiligi, Maxime Prevot,...

Read moreDetails

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma. Minisitiri w'ubanye n'amahanga wa Kenya yatanze ibisobanuro ku muntu wayo yashyizeho uyihagararira i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Abantu 14 barimo n’abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC.

Abantu 14 barimo n'abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?