U Burundi ibihano bwafatiwe na EU byongerewe igihe.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wafashe icyemezo cyo kongera igihe cy’umwaka ibihano wafatiye iki gihugu cy’u Burundi ndetse n’abamwe mu bagize Guverinoma yo mu mwaka w’ 2015.
Ahanini ibi bihano byibasiye abakekwaho kuba baragize uruhare mu kwibasira abigaragambya barwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe n’abenshi bo muri iki gihugu, ndetse urukiko rwa Afrika y’iburasirazuba rwemeje ko iyo manda inyuranyije n’itegeko nshinga.
Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kateranye ku itariki ya 22/10/2024, kongera igihe cy’ibihano byafatiwe u Burundi, kemeza ko bizageza mu mwaka w’ 2025.
Iki ni kimwe mu byemezo byafashwe kuva mu 2015 hagamijwe gukumira ihonyorwa rikomeje ry’uburenganzira bwa muntu no kutagira amavugurura ya politiki afatika mu gihugu, aho ibihano bikomeje guhangayikisha, nk’uko byatangajwe na EU.
Byemejwe bwa mbere mu 2015, uru ruhererekane rw’ibihano rugamije gusubiza ibibazo by’imiterere ya politiki mu Burundi, byatewe na manda ya nyuma itaravuzweho rumwe y’uwahoze ari perezida Pierre Nkurunziza, ngo binyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Kuva icyo gihe, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wakomeje kwamagana ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kudatera imbere muri demokarasi mu gihugu.
Ingamba zifatika zashyizweho zireba cyane cyane abantu n’inzego zifite uruhare mu ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu cyangwa ibikorwa bibangamira amahoro n’umutekano.
Ibi bihano birimo gufatira umutungo no kubuzwa gukora ingendo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’u Burayi.
Ibi bihano byavuguruwe mu gihe mu Burundi bitegura amatora y’abagize inteko ishinga mategeko mu mwaka w’ 2025.
