U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bya Ukraine
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 27/12/2025, u Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ndetse no ku bindi bice bitandukanye by’igihugu, hifashishijwe indege zitagira abaderevu (drones) zisaga 500 n’ibisasu bya misile bigera kuri 40, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy.
Iki gitero cyabaye mu gihe Perezida Zelenskiy yiteguraga guhura na Donald Trump mu biganiro byitezweho uruhare rukomeye mu gushaka igisubizo kirambye ku ntambara imaze hafi imyaka ine ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Zelenskiy yavuze ko ibi bitero ari “igisubizo cya Moscow ku rugendo rw’amahoro” ruri gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa ba Ukraine barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso simusiga by’uko u Burusiya budashaka amahoro, ahubwo bushaka gukomeza gutegeka binyuze mu mbaraga z’intwaro.”
Nubwo hataratangazwa umubare nyawo w’abahitanywe n’ibi bitero, ubuyobozi bwa Ukraine bwemeje ko byinshi muri byo byibasiye ibikorwaremezo by’inganda n’iby’amashanyarazi, ndetse n’ahantu haturiye abaturage, bikaba byateye impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili.
Ni ku nshuro ya mbere mu mezi menshi hatangajwe igitero gifite ingufu nk’izi, gisa n’icyagambiriwe kongera igitutu kuri Ukraine, mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza ku ruhando mpuzamahanga ko cyifuza igisubizo cya politiki kirambye binyuze mu biganiro.
Ibiganiro bitegerejwe hagati ya Zelenskiy na Trump byitezweho byinshi, mu gihe abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko byaba ari amahirwe akomeye, ndetse ashobora kuba aya nyuma, yo kugerageza inzira y’amahoro mbere y’uko iyi ntambara irushaho gukaza umurego no kwaguka.






