• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 4, 2025
in World News
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

You might also like

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Madagascar iraramutswa perezida mushya

Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n’abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya, umukuru w’iki gihugu, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye ko kidahagarikwa kandi ko kitazigera giterwa ubwoba n’abazana ibikangisho.

Mu muhango w’aka karasisi kari kitezwe cyane n’abantu benshi, aho ndetse kanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 barimo perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Korea Yaruguru.

Amakuru avuga ko byanabaye ubwa mbere perezida w’u Burusiya n’uwa Korea Yaruguru bahuye imbonankubone.

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ntiyitabiriye ibi birori, ariko yahise aja ku rubuga rwa Truth Social, avuga kuri perezida w’u Bushinwa, uwa Korea Yaruguru n’uw’u Burusiya, agira ati: “Bari kugambanira Amerika.”

Aka karasisi kabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Beijing, kakaba kari ako kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mbere y’uko akarasisi gatangira, perezida Xi Jinping yabanje guca mu bihumbi by’abasirikare bo mu mashami atandukanye y’ingabo z’u Bushinwa bahagaze batenyeganyega ku muhanda wa Changan Avenue uherereye i Beijing.

Kuri ubwo rero, muri aka karasisi u Bushinwa bwakagaragajemo imbunda nshya zitandukanye, zirimo misile kirimbuzi nshya ziraswa ku yindi migabane, ibimodoka rutura bitwara za misile zizwi nka “Hypersonic weapons,” n’imbunda nshya itari izwi ikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Sizo gusa kuko kandi herekanywe n’intwaro nshya zizwi nka “Robotic dog” drones, izi zirimo izitwa HQ-29 zishobora gufata misile ziraswa zivuye ku butaka zijya mu kirere, hamwe n’imodoka zigenda munsi y’amazi.

Berekanye kandi tekinoloji nyinshi ya za drones harimo izishyirwa ku bifaru bizirinda kuraswaho, izirwanya ibitero by’izindi drones ziteye icya rimwe ari nyinshi, n’izindi.

Harimo indi mbunda yerekanywe yitwa Guam Killer, iyi ni misile iraswa ku ntera igereranyije ushobora gushwanyaguza indege nyinshi icyarimwe, cyangwa ibigo bya gisirikare bya Amerika, biri mu Nyanja ya Pasifika.

Irizina bise iyi mbunda rya Guam Killer rigendana n’agace ka Amerika kitwa Guam kari muri iriya nyanja kariho ibigo bikomeye bya gisirikare bya Amerika bishobora kwifashishwa nk’ahogukorera intwaro n’indege mu gihe Amerika yakwinjira mu ntambara n’u Bushinwa.

Iyi mbunda kandi ya Guam Killer ifite ubushobozi bwo kwihisha “radar” za Amerika ndetse na system ya patriot ishwanyaguza za misile ziraswa zitaragera ku ntego.

Hagataho, akarasisi karangwaga n’intambuko idasobanya, niho amaso ya benshi yarebaga, kimwe mu bibaryohera cyane ni ugutambuka kw’abasirikare ibihumbi badasobanya na gato.

Buri murongo w’abasirikare ugororotse ubagaragaza nk’aho ugizwe n’umuntu umwe, aho abasirikare batambuka bazamura amaguru ku ntera ireshya, ku muvuduko umwe, kandi bahindukije imitwe yabo ku mfuruka igororotse kandi ireshya neza.

Ngayo nguko uko byari byifashe ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 03/09/2025, mu karasisi k’i ngabo z’u Bushinwa.

Tags: AkarasisiChinaimbunda
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails

Madagascar iraramutswa perezida mushya

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Madagascar iraramutswa perezida mushya

Madagascar iraramutswa perezida mushya Colonel Michael Randrianinina ni we wagizwe umukuru w'igihugu cya Madagascar, nyuma y'aho habaye imyigaragambyo igasiga perezida w'iki gihugu Andry Rajoelina agihunze. Ku munsi w'ejo...

Read moreDetails

Abari baje gusezera kuri Raila Odinga barashweho bamwe bahasiga ubuzima

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Abari baje gusezera kuri Raila Odinga barashweho bamwe bahasiga ubuzima Igipolisi cya Kenya cyarashe ku bari baje gusezera kuri Raila Odinga, babiri muri bo bakahasigaye ubuzima, mu gihe...

Read moreDetails

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails
Next Post
Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?