• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 4, 2025
in World News
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n’abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya, umukuru w’iki gihugu, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye ko kidahagarikwa kandi ko kitazigera giterwa ubwoba n’abazana ibikangisho.

Mu muhango w’aka karasisi kari kitezwe cyane n’abantu benshi, aho ndetse kanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 barimo perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Korea Yaruguru.

Amakuru avuga ko byanabaye ubwa mbere perezida w’u Burusiya n’uwa Korea Yaruguru bahuye imbonankubone.

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ntiyitabiriye ibi birori, ariko yahise aja ku rubuga rwa Truth Social, avuga kuri perezida w’u Bushinwa, uwa Korea Yaruguru n’uw’u Burusiya, agira ati: “Bari kugambanira Amerika.”

Aka karasisi kabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Beijing, kakaba kari ako kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mbere y’uko akarasisi gatangira, perezida Xi Jinping yabanje guca mu bihumbi by’abasirikare bo mu mashami atandukanye y’ingabo z’u Bushinwa bahagaze batenyeganyega ku muhanda wa Changan Avenue uherereye i Beijing.

Kuri ubwo rero, muri aka karasisi u Bushinwa bwakagaragajemo imbunda nshya zitandukanye, zirimo misile kirimbuzi nshya ziraswa ku yindi migabane, ibimodoka rutura bitwara za misile zizwi nka “Hypersonic weapons,” n’imbunda nshya itari izwi ikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Sizo gusa kuko kandi herekanywe n’intwaro nshya zizwi nka “Robotic dog” drones, izi zirimo izitwa HQ-29 zishobora gufata misile ziraswa zivuye ku butaka zijya mu kirere, hamwe n’imodoka zigenda munsi y’amazi.

Berekanye kandi tekinoloji nyinshi ya za drones harimo izishyirwa ku bifaru bizirinda kuraswaho, izirwanya ibitero by’izindi drones ziteye icya rimwe ari nyinshi, n’izindi.

Harimo indi mbunda yerekanywe yitwa Guam Killer, iyi ni misile iraswa ku ntera igereranyije ushobora gushwanyaguza indege nyinshi icyarimwe, cyangwa ibigo bya gisirikare bya Amerika, biri mu Nyanja ya Pasifika.

Irizina bise iyi mbunda rya Guam Killer rigendana n’agace ka Amerika kitwa Guam kari muri iriya nyanja kariho ibigo bikomeye bya gisirikare bya Amerika bishobora kwifashishwa nk’ahogukorera intwaro n’indege mu gihe Amerika yakwinjira mu ntambara n’u Bushinwa.

Iyi mbunda kandi ya Guam Killer ifite ubushobozi bwo kwihisha “radar” za Amerika ndetse na system ya patriot ishwanyaguza za misile ziraswa zitaragera ku ntego.

Hagataho, akarasisi karangwaga n’intambuko idasobanya, niho amaso ya benshi yarebaga, kimwe mu bibaryohera cyane ni ugutambuka kw’abasirikare ibihumbi badasobanya na gato.

Buri murongo w’abasirikare ugororotse ubagaragaza nk’aho ugizwe n’umuntu umwe, aho abasirikare batambuka bazamura amaguru ku ntera ireshya, ku muvuduko umwe, kandi bahindukije imitwe yabo ku mfuruka igororotse kandi ireshya neza.

Ngayo nguko uko byari byifashe ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 03/09/2025, mu karasisi k’i ngabo z’u Bushinwa.

Tags: AkarasisiChinaimbunda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?