U Buyapani Bwahungabanyijwe n’Umutingito Ukomeye
Ku wa Gatatu, tariki ya 31/12/2025, umutingito ukomeye ufite magnitide ya 6 wibasiye igice cy’inyanja gituranye n’akarere ka Noda, mu burasirazuba bw’u Buyapani, nk’uko byemejwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mitingito (USGS).
Amakuru yatangajwe n’iki kigo agaragaza ko uwo mutingito wabereye mu bujyakuzimu bwa kilometero 19.3 munsi y’ubutaka bwo mu nyanja, urwego rushobora gutuma wiyumvikanira kure mu bice bitandukanye byegereye aho wabereye.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku byangiritse ku mitungo cyangwa ku buzima bw’abantu. Icyakora, inzego zishinzwe umutekano n’ubutabazi mu Buyapani zikomeje gukurikirana uko ibintu byifashe, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.
U Buyapani ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n’imitingito, bitewe n’uko buherereye mu gice cy’isi kizwi nka Ring of Fire, aho amasahani y’ubutaka ahora agenderana. Ibi bituma habaho imitingito n’ibirunga bikaruka kenshi, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza gushyira imbere ingamba zo kwitegura no gukumira ibiza, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo by’igihugu.






