U Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, usigaranye akayira kamwe nako karihafi gufungwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Nk’uko bya vuzwe n’uko uriya Mujyi wa Goma, wahoranaga inzira zitatu ziwinjiriza ibiribwa by’uburyo bwinshi byavaga muri teritware ya Masisi.
Gusa inzira zizwi ni: “Umuhanda Sake-kilolirwe-Kitshanga-Mweso, Sake-Mushaki-Zone Masisi na Sake-Karuba-Ngugu.”
Bya vuzwe ko muri ay’Amayira hanyuzwagamo, ibiribwa birimo: “i Birayi, i Bitoki, i Bishimbo, i Bigori n’Inyama z’Inka.’
Sibi byonyine byanyuzwaga muri ziriya Nzira kuko hanyuzwagamo n’Imbaho z’ibiti n’ibindi bifite akamaro kanini ku Baturage ba Goma nahandi.
Umwe mu baturage baturiye Masisi, ya bwiye Minembwe Capital News, ko Goma, Umuhanda umwe isigaranye nawo uri mukaga kuko ingabo za ARC/M23 ziwufite hafi cyane yavuze ko ari uwa Sake-Ishasha-Minova.
Ati: “Birakomeye sinokubwira kuko Umuhanda Abanyegoma basigaranye uragerwa amajanja n’ingabo za M23, ni uriya wa Ishasha, Sake na Minova.”
Tu tibagiwe ko aha haheruka kubera imirwano ikaze yanasize M23 y’igaruriye Localite z’itatu ziri mu Bilometre 5 na Ishasha.
Rero nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko uriya Muhanda umwe Goma isigaranye mugihe wamaze kwigarurirwa n’ingabo za Gen Sultan Makenga, u Mujyi wa Goma uzahita winjira mukaga ko gutandukana n’ibintu biva muri teritware ya Masisi.
Bruce Bahanda.