I Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inzara niyo yabaye ikiganiro.
Abaturage bo mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavuga ko mugihe intambara yokomeza hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bashobora kugira inzara idasanzwe.
Nimugihe urugamba rumaze iminsi ruhanganishije igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u mutwe wa M23, n’ingabo z’i bihugu ziri gufasha igisirikare cya leta ya Félix Tshisekedi guhangana n’uwo mutwe, ikomeje kubera mu nkengero z’u Mujyi wa Goma.
Abaturiye uwo Mujyi bavuga ko amapfa ashobora kuziyongera mu gihe imirwano yakomeza, kuko inzira zabafasha kubagezaho ibiribwa zitakiri nya bagendwa nk’uko byari bisanzwe.
Nyota Esperance usanzwe ari umucuruzi w’ibitoki i Goma, yatanze ikiganiro kuri RFI avuga ko bugarijwe n’inzara.
Yagize ati: “U Mujyi wa Goma wose usanzwe ubeshejweho n’amasoko mato mato awugemurira ifu y’u bugari, kawunga ndetse n’ibitoki.”
Uy’u muturage avuga kandi ko ibyo biribwa byavaga mu masoko akikije uyu Mujyi wa Goma, kuri ubu abari baturiye ibyo bice bakomeje guhunga kubera imirwano.
Mu Cyumweru gishize, abantu ibihumbi 135 bahunze mu bice binyuranye bya Sake, nk’uko bitangazwa n’ishamyi ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR).
Aba bahunze kandi, bamwe bahungira mu Mujyi wa Goma na bo bakaba bakeneye ibibatunga, ku buryo bishobora kongera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
K’urundi ruhande MCN yahawe amakuru ko mu ijoro ryakeye ko mu nkengero z’u Mujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito. Bikavugwa ko habaye urugamba hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Iy’i ntambara ikaba yarabereye muduce twa Kanyamahoro, ku mabere y’inkumi no mu Kibaya cya Kanyamahoro muri teritware ya Nyiragongo, uduce turi mu ntera y’ibirometre 11 n’u Mujyi wa Goma.
Byavuzwe ko ibyo bitero bya gabwe ubwo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC bashakaga kwisubiza biriya bice biheruka kw’i garurirwa na M23, mu Cyumweru gishize.
MCN.